Rusine yatangaje abazamufasha mu gitaramo Inkuru ya Rusine

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kanama 27, 2025
  • Hashize amasaha 3
Image

Umunyarwenya Rusine Patrick yagaragaje urutonde rw’abanyarwenya n’ibindi byamamare bizamufasha mu gitaramo yise Inkuru ya Rusine, asaba abakunzi be kutazategereza kubarirwa inkuru.

Ni igitaramo uyu munyarwenya ateganya gusangirizamo abazacyitabira uko yavuye mu buzima bwa gisore akaba uyu munsi ari umubyeyi.

Nyuma yo kugaragaza ubutumire buriho amakuru yose y’icyo gitaramo avuga ko ari impano yageneye abakunzi be batumye aba uwo ari we kubera kumukunda, abasaba kutazabura.  

Yanditse ati: “Ni ku wa Gatandatu tariki 30 Kanama, kuri Centre Cultural Francophone saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Ntuzatume bakubarira inkuru uzaze uyiyumvure.”

Mu banyarwenya n’ibyamamare yemeza ko bazamufasha muri icyo gitaramo harimo Alyn Sano, Anita Pendo, Babou Joe, Kadudu n’abandi.

Mu biganiro bitandukanye, Rusine yakunze kugaragaza ko yamenye gukunda n’igisobanuro cy’urukundo amaze kubyara akagira umuntu umwita se.

Uyu munyarwenya aherutse guteguza abakunzi be ko uyu mwaka ari uwo kubaha ibyiza cyane kuko yari amaze igihe atuje ku bw’ibyo yari ahugiyemo bifitanye isano no kwita ku muryango yungutse (umugore n’umwana).

Rusine avuga ko nyuma yo kugira umwana yamenye urukundo icyo ari cyo.
Inkuru ya Rusine ni igitaramo azagaragarizamo uko atandukanya ubuzima bw’urugo n’ubwamamare
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kanama 27, 2025
  • Hashize amasaha 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE