Rusesabagina na Sankara bagiye gufungurwa nyuma yo kwicuza  

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 24, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Rusesabagina Paul wakatiwe imyaka 25 na Nsabimana Callixte Sankara wari wakatiwe imyaka 15 y’igifungo, biteganyijwe ko bafungurwa kuri uyu wa Gatandatu taliki 25 Werurwe 2023, nyuma yo guhabwa imbabazi na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Rusesabagina Paul ni we washinze akaba n’Umuyobozi Ishyaka MRCD Ubumwe ryabyaye umutwe w’iterabwoba wa FLN wagabye ibitero by’iterabwoba ku butaka bw’u Rwanda mu mwaka wa 2018 n’uwa 2019.

Nyuma yo guhamwa n’ibyaha Urukiko Rukuru, Urugereko rwihariye ruburanisha ibyaha y’Iterabwoba n’ibyambuka imipaka, rwari rwabasabiye ibihano birimo n’inyoroshyacyaha, rushingiye ku kuba Rusesabagina ari bwo bwa mbere yari afunzwe na ho Nsabimana we akaba yaraburanye asabira imbabazi ibyaha yakoze.

Amakuru agera ku Imvaho Nshya yemeza ko icyemezo cyo gufungura Rusesabagina cyatekerejweho nyuma y’aho abo bagabo bombi bandikiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame asaba imbabazi ndetse banashimangira ko batazongera kwijandika mu byaha, cyane cyane ibyabafungishije.

Biteganyijwe ko Inama y’Abaminisitiri iterana kuri uyu wa Gatanu iyobowe na Perezida Kagame ari yo iza gufata umwanzuro wo kurekura abagororwa barimo abo bagabo bibiri bari barahamwe n’ibyaha by’iterabwoba n’ibyibasiye inyoko muntu.

Bivugwa kandi ko irekurwa rya Paul Rusesabagina ari umwe mu mwanzuro w’ibiganiro Perezida Kagame yagiranye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar Tamim bin Hamad Al Thani, ari na we bivugwa ko yagize uruhare rukomeye mu kumvikanisha impamvu u Rwanda rukwiriye kubabarira nk’uko biri muri kamere yarwo.

Ibaruwa Imvaho Nshya ifitiye kopi, igaragaza inyandiko ya Rusesabagina asaba imbabazi Perezida Kagame n’Abanyarwanda muri rusange, yicuza ibyaha yakoze ku giti cye ndetse n’imitwe y’iterabwoba yabereye Umuyobozi ari yo MRCD/FLN.

Muri iyo baruwa yanagaragaje ko bidakwiye kuba umuntu yahitamo gukora ubwicanyi nk’inzira yihuse yo kugera ku butegetsi mu bya Politiki.

Yashimangiye ko naramuka arekuwe azahita asezera burundu ibikorwa bya Politiki maze ubuzima bwe asigaje ku Isi akazabumara yitekerezaho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA), igihugu yemerewe  guturamo mu buryo buhoraho.  

Muri uku kwezi, Perezida Kagame yatangarije ikinyamakuru Semafor ko hari intambwe imaze guterwa mu biganiro bigamije gukemura ibibazo bya Rusesabagina, ashimangira ko u Rwanda ari igihugu kibabarira kuko cyababariye n’abakoze Jenoside.

Aganira na Semafor yo muri USA ubwo yitabiraga Inama Mpuzamahanga yiga k umutekano, Perezida Kagame yagize ati: “Ntituri abantu bahera ahantu hamwe gusa badashobora gutera intambwe ijya mbere. Hari ibiganiro bikomeje birimo kureba inzira zishoboka zo gukemura icyo kibazo hatabayeho kwirengagiza ingingo z’ingenzi zigize icyo kirego kandi ntekereza ko iteka haba hari inzira ijya mbere.”

Inkuru yasohotse bivugwa ko abagize Guverinoma bateraniye muri Village Urugwiro aho biga ku ngingo zinyuranye zirimo n’ifungurwa ry’abo bagabo bombi bagaragaje ko bicuza ibyaha bakoze binyuze mu nyandiko yatangajwe na Minisiteri y’Ubutabera.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 24, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE