Rulindo: Yafatanywe 605.000 Frw agiye kugura amabuye y’agaciro ya magendu

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Nzeri 12, 2025
  • Hashize amasaha 3
Image
Amabuye ya gasegereti yafatanywe uwari uje kugura muri magendu

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rulindo yafashe umugabo wariuje kugura amabuye y’agaciro ya magendu mu Murenge wa Masoro, akaba yari yitwaje 605.000 yagombaga kwishyura bamwe mu bakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe.

Nyuma yo gufatwa ku gicamunsi cyo ku wa Kane, tariki ya 11 Nzeri 2025, hafashwe n’abacukuzi batemewe 11 bari bagiye kumugurisha ibilo 6 bya Gasegereti, na bo biyemerera ko bakora ubucukuzi butagira ibyangombwa.

Usibye ayo mabuye kandi, hanafashwe ibikoresho byifashishwa mu bucukuzi birimo ibitiyo umunani, isuka n’igisongo.

Abafashwe bose uko ari 11 bajyanywe kuri Pitasiyo ya Polisi ya Murambi kugira ngo bakurikiranwe n’inzego zibishinzwe.

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Masoro bavuga ko ubu bucukuzi bwa magendu bukomeje kubagiraho ingaruka zikomeye ku buzima n’ubukungu bwabo.

Mukandayisenga Domina yagize ati: “Iyo baje gucukura nijoro bategereje abaguzi babo, batwangiriza imyaka, imirima igasigara imeze nk’intabire. Hari n’abagabo bahetse kugwa mu mwobo bagiye kwiba amabuye ya gasegereti. Ntabwo bikwiye ko amafaranga y’umuntu umwe nawe ukora forode, aruta ubuzima bwacu.”

Niyomugabo Jean Damascène we ashimangira ko abaguzi b’amabuye ari bo batiza umurindi ubu bucukuzi butemewe n’imfu za hato na hato mu birombe.

Yagize ati: “Nta muntu wajya mu kuzimu gucukura amabuye nijoro atazi ko hari umuntu uje kumugurira. Ababa baje kugura ni bo bakwiye gufatwa cyane kuko ni bo batuma ubucukuzi bwa magendu budashira. Twifuza ko inzego zakaza igenzura rihoraho.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, IP. Ignace Ngirabakunzi, yasobanuye ko ubu bucukuzi butemewe bushyira ubuzima bw’abantu mu kaga kandi bugateza umutekano muke.

Yagize ati: “Abantu birinde buriya bucukuzi butemewe; kuko bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, ibirombe bikabagwaho cyangwa bakaba bakuramo indwara zituruka ku kutagira ibikoresho by’ubwirinzi bikwiye. Ikindi, bukurura amakimbirane hagati y’ababukora n’abaturage bangirizwa imirima. Turasaba buri wese kubyirinda.”

Akomeza avuga ko Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego z’ubuyobozi zitazaha agahenge buri wese ukora ibikorwa binyuranije n’amategeko Leta y’u Rwanda igenderaho harimo n’ubucuruzi bwa magendu bukorewa mu ngeri zose.

Abacuruza amabuye mu buryo butemewe bahanwa n’amategeko y’u Rwanda, nk’uko Itegeko No 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye ubucukuzi n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro, ribivuga aho rivuga ko umuntu wese ukora ibikorwa byo gucukura, gutunganya cyangwa kugurisha amabuye atabifitiye uruhushya aba agiriye icyaha.

Umuntu wese uhamijwe icyaha cyo gucuruza cyangwa kugura amabuye yacukuwe mu buryo butemewe ahanishwa igifungo kuva ku mezi 2 kugeza kuri 6 n’amande ari hagati ya miliyoni imwe (1,000,000 Frw) kugeza kuri miliyoni eshanu (5,000,000 Frw), cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

Mu itegeko ryongeye kunozwa mu 2024, ibihano ku bacuruza cyangwa abagura amabuye ya magendu byakajijwe ku rwego rushobora kugera ku gifungo cy’imyaka 5 kugeza kuri 10 hamwe n’amande akomeye, bitewe n’uburemere bw’icyaha.

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Nzeri 12, 2025
  • Hashize amasaha 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE