Rulindo: Imiryango 20 y’abarokotse Jenoside yahawe gazi

  • Sedar Sagamba
  • Gashyantare 1, 2022
  • Hashize imyaka 4
Image

Mu kwizihiza Umunsi w’Intwari,  imiryango 20 y’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batujwe mu Mudugudu w’Icyitegererezo (IDP model Village) wa Gatwa mu Murenge wa Shyorongimu Karere ka Rulindo, yahawe gazi n’amashyiga yayo mu rwego rwo kuborohereza kubona ibicanwa. 

Buri muryango wahawe gazi y’ibilo 12 n’amashyiga yo gukoresha iyo gazi.

Umubyeyi Mukabisangwa Janvière wahawe gazi n’amashyiga yayo yashimiye Ubuyobozi bw’Igihugu buyobowe na Perezida Paul Kagame bubatekerezaho Umunsi ku wundi, kuri uyu munsi w’Intwari bakaba bahawe uburyo bwo kuborohereza kubona ibicanwa.

Mukabisangwa yashimangiye ko  ibi bibongerera icyizere cyo kubaho neza.

Umusaza Musoni Faustin yashimiye  inkunga ya Gaz bahawe, avuga ko abatuye Umudugudu wa Gatwa bazaharanira ko gaz n’amashyiga bahawe bizakomeza gukoreshwa, bishakamo ibisubizo, igihe gazi ishizemo ntibategereze inkunga ahubwo na bo bakubaka ubushobozi bwo kuyigurira.

Uyu munsi Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Mukanyirigira Judith hamwe n’Umuyobozi w’Ingabo mu Turere twa Rulindo na Gicumbi basuye umugore witwa Theopiste ubarizwa mu cyiciro cya 1 cy’ubudehe mu Murenge wa Bushoki aho we na bagenzi be 7 bahawe amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.

  • Sedar Sagamba
  • Gashyantare 1, 2022
  • Hashize imyaka 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE