Rukomo: Abaturage bahangayikishijwe no kubona ibicanwa

Abaturage b’Umurenge wa Rukomo mu Karere ka Nyagatare, bavuga ko bahangayikishijwe no kubona ibicanwa aho bifuza ko bakwigirwa uburyo n’ibisigazwa by’imyaka byajya bibyazwa ibicanwa bihunikwa bakaba babikoresha igihe kirekire.
Aba baturage bavuga ko uko ibihe biha ibindi, ikibazo cy’ibicanwa kirushaho kubaremerera.
Uyu Murenge ugaragara ko utuwe cyane abawutuye bavuga ko bameze neza ku byo kurya ariko ngo biba ihurizo rikomeye iyo batekereje uburyo bari bubiteke.
Bemeza ko bahinga bakeza imyaka myinshi, nyamara ibisigazwa byayo bigapfa ubusa kuko badafite uburyo bwo kubibyaza umusaruro.
Basanga habonetse ikoranabuhanga ribafasha kubyaza umusaruro ibisigazwa by’ubuhinzi byaba igisubizo ku ibura ry’ibicanwa rigaragara muri uyu Murenge.
Mu myaka yera muri aka gace cyane harimo urutoki ibigori ibishyimbo, amasaka ndetse n’umuceri.
Nyirankuriza Godance avuga ko baramutse babonye aho bigishirizwa kubibyaza ibicanwa byaba igisubizo ku kibazo gikomeye cyo kubona ibicanwa muri uyu Murenge.
At: “Dufite ikibazo gikomeye cyo kubona ibyo gucana. Ubuyobozi budushakiye uko twakwigishwa gufata ibi bisigazwa by’imyaka tukabikoramo ibicanwa bibikika twabyitabira kandi byadufasha. Aha dufite ikibazo gikomeye cyo kubona icyo gucana aho bihenze kurusha ibyo kurya.”
Kazungu Eric na we agira ati: “Kugeza ubu abagerageza wumva bavuga ko ibisigazwa nk’ibi bishobora gukorwamo ibiryo by’amatungo nubwo na byo tutarabona ababikora. Ariko habonetse n’abahanga babikuramo ibyo gucana ni byo byatworohereza cyane. Itegereze aha hose urabona insina n’imyaka gusa nta hantu wabona ibicanwa.”
Uwambayingabire Claire, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukomo, avuga ko ibyo abaturage bavuga bifite ishingiro, gusa ngo kugeza ubu ntabahanga barabagaragariza ko babafasha mu kubyaza ibicanwa ibisigazwa bituruka ku myaka.
Yagiriye abaturage inama yo gukoresha uburyo buronderereza ibicanwa ndetse abashoboye bagakoresha gaze.
Agira ati: “Umurenge wacu koko hari ikibazo cyo kubona ibicanwa. Ntabwo ubu buryo bwifuzwa n’abaturage turabubona ahubwo tubagira inama yo gukoresha uburyo dusanganwe. Harimo abishoboye bakoresha gaze, naho abandi bagakoresha amashyiga ya ronderereza asaba ibicanwa bike.

Umurenge wa Rukomo ugizwe n’Utugari dutanu n’Imidugudu 54; utuwe n’abaturage bagera ku 36.621, aho ngo kubona ibicanwa ari ingorabahizi kuri aba baturage dore ko nta n’amashyamba ubona ku misozi muri uyu Murenge.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG) gishishikariza aba baturage kwitabira gukoresha ingufu zidaturuka ku mashyamba cyangwa izigabanya ibicanwa, hagamijwe kurengera ibidukikije.
Niyonsaba Oreste ushinzwe ibicanwa muri REG, avuga ko hashyirwa imbaraga mu gufasha abaturage kumva uburemere bw’ikibazo cy’ibicanwa n’ingaruka bigira ku bidukikije.
Yavuze ko ari yo mpamvu hafashwe ingamba zo gukoresha ubundi buryo bwakwifashwa mu guteka kandi bugatanga ibisubizo bitandukanye.
Agira at: “Icyifuzwa ni uko abantu bose bakumva uburemere bw’imikoreshereze y’ibicanwa dufite, ubundi twese tugafatanya kwitabira ubundi buryo burimo n’ubugendana n’ikoranabuhanga.
Leta ishyira imbaraga mu gushyigikira ubu buryo bufasha gucana hadakoreshwejwe ibikomoka ku mashyamba cyangwa n’ubukoresha ibicanwa bike.
Kugeza ubu havanweho imisoro ku bikoresho byifashishwa muri ubu buryo burimo Imbabura zikoresha ibicanwa bike, n’ubukoresha za Gaze.”
Niyonsaba avuga ko basaba abafatanyabikorwa babo muri iyi gahunda barimo abacuruza ibi bikoresho kubyegereza abaturage hirya no hino mu Mirenge n’Uturere.
Ubuyobozi bushinzwe ibicanwa mu Kigo gishinzwe ingufu REG-EDCL, buravuga ko hadakwiye kubaho impungenge kuko hashyizweho uburyo buhwanye n’ubushobozi bwa buri wese.
Ahagana mu mwaka wa 2013, mu Rwanda hatangiye gukorwa ubukangurambaga, ku batuye mu bice by’umujyi no mu cyaro ngo bitabire uburyo bwo gukoresha Imbabura z’amakara n’inkwi bike.
Canamake, Canarumwe n’iziko rizwi nka Rondereza byatangiye gukoreshwa.
Naho mu 2015 kuzamura, ni bwo mu Rwanda hatangiye gukwirakwizwa uburyo bwo guteka hakoreshejwe ingufu za Gazi, ingufu zaje ziyongera ku mbabura n’ubundi buryo bukoreshwa nk’ubugabanya umubare w’ibicanwa. Ubu buryo ariko ababukoresha bavuga ko bugihenze ibyo basaba ko ibiciro byagabanywa.
