Ruhango: Yashenguwe no gusenyerwa inzu yubakiraga nyina w’imyaka 80

Ntakiritimana Eugene araririra mu myontsi nyuma y’uko asenyewe inzu yari ageze kure yubakira nyina w’imyaka 80 ashaka kumukura mu manegeka y’inzu y’icyumba kimwe acumbitsemo mu Mudugudu wa Nyabitare, Akagari ka Rwoga, Umurenge wa Kabagali, Akarere ka Ruhango.
Ntakirutimana, utuye mu Karere ka Musanze kubera akazi ahakora, avuga ko yari afite ubushake bwo kubakira umubyeyi we akamukura mu buzima buri arimo, ariko kubikora anyuranyije n’impanuro yahawe n’ubuyobozi byamuteye igihombo.
Uyu mugabo avuga ko hashize amezi arenga abiri yubatse inzu y’umubyeyi we, inzego zubuyobozi bw’Akagari ka Rwoga, umubyeyi we atuyemo, zikayisenya igiye gusakarwa bikamusiga mu gihombo.
Ati: “Urumva hashize amezi arenga abiri nubatse inzu ya mukecuru wanjye w’imyaka 80, kugira ngo mukure mu kazu k’icyuma kimwe abamo, ariko Ubuyobozi bw’Akagari buyisenya ngiye gusakara.”
Avuga kandi ko atazi impamvu bamusenyeye, nyamara yari arimo gufasha ubuyobozi kwimura umuturage utuye nabi.
Ati: “Ndibaza simbone igisubizo cyangwa impamvu yatumye inzu nari ndi kubakira mukecuru wanjye bayisenye. Nyamara nari ndi kubafasha ku mwimura aho atuye hashobora gushyira ubuzima bwe mu kaga.”
Icyakora umwe mu baturanyi b’uyu mubyeyi we ukecuru utifuje ko amazina ye agaragara mu nkuru, avuga ko nubwo atuye mu nzu bigaragara ko akeneye kwimurwa, Ntakirutimana na we yashatse kumwubakira atatse uburenganzira mu buyobozi kuko bwabanje no kumuhagarika arabyanga.
Ati: “Jyewe icyo nakubwira, ni uko umukecuru akeneye kubakirwa, ariko nanone umuhungu we utaba inaha, na we kuba baramusenyeye yanze kwaka uburenganzira bwo kubaka, birangira Gitifu na SEDO bazanye n’abandi bayobozi barayisenya.”
Ntivuguruzwa Emmanuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabagali ubu uri mu kiruhuko, avuga ko kuba inzu yari iri kubakwa na Ntakirutimana yarasenywe byaraturutse ku kuba yari yubatse mu kabande kandi nta burenganzira yari yahawe.

Ati: “Nubwo ndi muri konji ikibazo cya Ntakirutimana ndakizi yasenyewe kubera ko yari ari kubaka mu kabande ahantu hatemewe, nonese wowe urumva koko umuntu yagufasha gukura umuturage ahantu habi ukanga ku mushyigikira? Rwose ntibibaho, icyakora reka nguhe Numero ya SEDO andi makuru wifuza ayaguhe.”
Umukozi w’Akagari ka Rwoga ushinzwe iterambere (SEDO), mu kiganiro yahaye Imvaho Nshya avuga ko Ntakirutimana yaje yitwaje umubyeyi we abikora rwihishwa, ndetse yubaka mu kabande ahatemewe.
Ati: “Ni byo Mukabayiro ari muzabukuru kandi akene kwimurwa, gusa uburyo umuhungu we yashatse kubaka yitwikiriye ko turi mu bikorwa by’amatora amwubakira mu kabande hatemewe tumuhagaritse ntiyabyumva birangira tuyisenye kuko n’ubundi ntacyo yari akemuye mu kumwubakira.”
Akomeza avuga ko uwo mubyeyi we ari ku rutonde rw’abagomba kubakirwa ariko kubikora haherwa ku bababaye cyane.
Ati: “Rwose ntago twari kwanga udufasha kumwimura kuko n’ubundi ari ku rutonde rw’abagomba kubakirwa, kandi twahereye ku bababaye kurusha abandi.”
Akomeza avuga ko mbere y’uko yubaka ubuyobozi bw’Akagari bwamwegereye bukamugira inama yo gushaka ikibanza ahemewe ariko we ntiyabyemera.
Ati: “Rero igitangaje Ntakirutimana nk’ubuyobozi twamusabye ko niba ashaka kudufasha kwimura Mukecuru ashaka ikibanza ahemewe ntiyadusubiza, dushiduka inzu yenda gusakarwa kandi n’ubundi yamwubakiye mu kabande hashobora gushyira ubuzima bwe mu kaga mu gihe cy’imvura.”
Uyu mukozi w’Akagari ka Rwoga ushinzwe iterambere, akomeza avuga hari gahunda yo kubakira uyu mukecuru mu gihe cya vuba, kimwe n’abandi batuye nabi ariko ngo bigendana n’ubushobozi bwabonetse.



lg says:
Nzeri 11, 2024 at 10:01 pmKugirango umuntu yubake inzu agomba gusaba ibyangombwa ntabwo bireba imyaka nareke kwitwaza ko yubakiraga umukecuru ngo asuzugure ubuyobozi alibyo buriwese ufite umuntu ukuze yajya yubabaka nahatemewe abyitwaza
zirikana says:
Nzeri 13, 2024 at 10:39 amUmuturage ari kw isonga
Mpagazehe says:
Nzeri 13, 2024 at 3:07 pmNone se aho kuysenya iyo bamuca amendes?
Abo bategetsi nabo nta kigenda cyabo. Gusenya gusenya, …. Nyamara iyo atanga ruswa ntibari kuyisenya.