Ruhango: Urubyiruko rwiyemeje kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Werurwe 31, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Bamwe mu rubyiruko rwo mu Karere ka Ruhango bavuga ko bafite umugambi wo kurwanya no kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside, by’umwihariko mu bihe byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, u Rwanda n’Abanyarwanda bagiye kwinjiramo.

Murengezi Richard ni umwe mu rubyiruko rwo mu Karere ka Ruhango, avuga ko afite intego yo kwigisha abandi kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati: “Jyewe na bagenzi banjye n’urubyiruko dufite umugambi wo kurwanya ikibi cyane cyane ingengabitekerezo ya Jenoside muri iki gihe tugiye kwinjiramo cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, natwe ubwacu tukayirinda tunabitoza abandi kuyirinda.”

Mugenzi we Ujeneza Beatrice na we avuga ko nk’urubyiruko afite intego yo kurwanya Jenoside yakorewe Abatutsi mu bihe biri imbere u Rwanda n’Abanyarwanda bagiye kwinjiramo byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe 1994.

Ati: “Jyewe nkurikije inama tugirwa n’Ubuyobozi nafashe icyemezo nsangiye na bagenzi banjye b’urubyiruko cyo kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse tukanabikangurira n’abandi.”

Senateri Uwera Pelagie avuga ko Urubyiruko rukwiye gukoresha imbaraga mu byiza birinda kuzikoresha mu bibi, ubundi bakirinda ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati: “Rubyiruko rero nk’imbaraga z’Igihugu zubaka ndifuza ko mwirinda ikibi n’igisa nacyo mukihatira gukora ibibateza imbere, ubundi mu kirinda ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse mugafasha n’abandi mubigisha kuyirinda, ariko kandi byose bikajyana no kuba hafi abarokotse Jenoside by’umwihariko muri iki gihe tugiye kwinjiramo cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mukabakomeza”.

Senateri Uwera akomeza asaba Abanyarwanda muri rusange gukomeza kwitegura kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyane cyane begera abarokotse by’umwihariko bafite imbaraga nkeya bakababa hafi kandi bakabakomeza.

Senateri Uwera Pelagie yibukije Urubyiruko ko rukwiye gukoresha imbaraga mu byiza bakirinda ingengabitekerezo ya Jenoside
  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Werurwe 31, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE