Ruhango: Umukecuru warokotse Jenoside arasaba ubufasha bwo kubakirwa 

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Mata 5, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Mukarubibi Xaverina umukecuru w’imyaka 70, utishoboye warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, utuye mu Murenge wa Kinazi, Akarere ka Ruhango, aravuga ko ubuyobozi bukwiye kumutabara akubakirwa kuko inzu abamo yenda gutembanwa n’inkangu.

Mukarubibi avuga ko ubuyobozi bukwiye kumufasha kuko inkangu aturanye nayo igenda isatira inzu abamo.

Ati: “Icyo jyewe nsaba Ubuyobozi ni ukumfasha kwimuka nkava iruhande rw’iyi nkangu ubona ko igenda insatira kandi jyewe nta bushobozi bwo kuhivana ngo njye gutura ahandi mfite.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinazi mu Karere ka Ruhango  Gasasira Francois Regis, avuga ko Mukecuru Mukarubibi, ubuyobozi bugiye kumwimura bukaba bumukodeshereza.

Ati: “Ni byo Mukecuru Mukarubibi bigaragara ko aho atuye hashobora gushyira ubuzima bwe mu kaga. Rero nk’ubuyobozi bw’Umurenge tugiye guhita tumwimura tube tumukodeshereje ubundi atangire kubakirwa.”

Kugeza ubu mu Murenge wa Kinazi wo mu Karere ka Ruhango, amacumbi y’abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ari ku rutonde rw’agomba gusanwa andi akubakwa bundi bushya kubera uburyo yangiritse asaga78.

Mukarubibi yifuza kubakirwa ahandi akimurwa aho atuye kuko hasatirwa na ruhurura
  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Mata 5, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE