Ruhango: Umugabo arakekwaho kwica umugore we amutemesheje umuhoro

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Ukwakira 29, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Gasana Eliab washakanye na Yandereye Dative bo mu Mudugudu wa Nyarushishi, mu Kagali ka Rwoga mu Murenge wa Kabagali mu Karere ka Ruhango, arakekwaho kwica  umugore we Yandereye mu ijoro ryacyeye ryo ku wa 28 Ukwakira 2024.

Umubyeyi uturanye n’uwo muryango mu Mugudugu wa Nyarushishi avuga ko uyu Gasana n’umugore we Yandereye, ejo biriwe bahirana ubwatsi bw’amatungo, nta kibazo bafite barataha, agakeka ko kumwica byaba byabaye mu masaha y’umugoroba w’ejo hashize.

Akomeza avuga ko ubusanzwe uru rugo nta makimbirane bari bafitanye, ku buryo atazi icyateye uyu mugabo kwica umugore we.

Ati: “Ubanza ari kamere muntu cyangwa ibisazi byamuteye, kuko ubusanzwe nta makimbirane twabonaga mu rugo rwabo,  no ku munsi w’ejo biriwe bahirana ubwatsi bw’amatungo baganira neza ubona ko nta kibazo bafitanye.”

Amakuru kandi Imvaho Nshya ikura kuri umwe mu bakozi b’Akagali ka Rwoga, akaba avuga ko ubuyobozi nta na rimwe bwigeze bwumva ikibazo cy’amakimbirane y’umuryango wa Gasana, ku buryo yashingirwaho aba intandaro y’ubwo bwicanyi.

Agira ati: “Twatabaye mu gitondo ndetse na Gasana yafashwe kandi we arimo kwemera ko yishe umugore we amukubise umuhoro ariko ntagaragaze icyo bapfuye, ari nabyo natwe twahereyeho twibaza icyabimuteye, dore ko urugo rwabo rutari mu ngo zivugwamo amakimbirane ngo wenda dukeke ko ari yo yabaye intandaro yo kumwica.”

Gasana Eliab akaba afite imyaka 56 y’amavuko mu gihe nyakwigendera umugorewe Yandereye Dathive, we yari afite imyaka 52, bakaba bari bamaze imyaka irenga 20 babana nk’umugabo n’umugore nubwo nta mwana babyaranye.

Kuri ubu Gasana ukekwaho kwica umugore we akaba yamaze gushyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, mu gihe umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu bitaro bya Gitwe ngo ukorerwe isuzuma.

SP Emmanuel Habiyaremye umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Amajyepfo, yemeza amakuru y’urupfu rwa Yandere Donata bikekwa ko yishwe n’umugabo we Gasana Eliab.

Ati: ” Ni byo koko ejo takiki ya 28 Ukwakira 2024 saa  kumi n’ebyiri z’umugoroba twakiriye amakuru ko mu Karere  Ruhango mu Murenge wa Kabagari, mu Kagali ka Rwoga, mu Mudugudu wa Nyarushishi, ko uwitwa Yandereye Dative w’imyaka 52  yishwe atemwe, aho bikekwa ko yishwe n’umugabo we witwa Gasana Eliab w’imyaka 56, kuri ubu twamaze gufata akaba afungiye kuri  Sitasiyo ya Police ya Kabagali mu gihe iperereza rikomeje.”

SP Emmanuel Habiyaremye avuga kandi ko ubutumwa yatanga bushingiye ku kuba Polisi itazihanganira umunyacyaha aho ava akagera cyane cyane ku bwicanyi, ku buryo abantu bakwiye kwirinda impamvu yose yatuma bishora mu cyaha cy’ubwicanyi.

Anibutsa  abaturage kujya batanga amakuru ku ngo zifitanye amakimbirane kugira ngo hakumirwe icyaha cyavuka muri ayo makimbirane.

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Ukwakira 29, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Ndahayo Today says:
Ukwakira 29, 2024 at 1:18 pm

Ubunubugome Bukabije Ariko Ubundi Ahokuzana Umugore Uziko Uri Umuntuwumunyamahane Warya Urekakumuzanabikagirinzira Ahokugeraho Kwicana Uyumugabo Icyicyaha Nicyimufata Ahanishwe Igihano Cyaburundu Nabandibose Barebereho Kuko Ubunubugome Bubi Biteye Agahinga .

Aloys wa rwoga kabagari says:
Ukwakira 29, 2024 at 10:45 pm

Gusa mbona hariho ubugome ndengakamere nkibaza rwogaho ?? Havuka ABA paster benshi bashake uko bazaterana bahasengere p ndababaye

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE