Ruhango: Kuganira ku bumwe n’ubudaheranwa bitanga icyizere cy’ubumwe bw’Abanyarwanda

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Ukwakira 19, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Bamwe mu batuye Akarere ka Ruhango bavuga ko kuba abayobozi bahura bakaganira ku bumwe n’ubudaheranwa, babibonamo icyizere cy’ubumwe bw’Abanyarwanda, kuko kuri bo umuyobozi utazi ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda, ntacyo yafasha abaturage ngo babugereho ku buryo bwuzuye.

Abo baturage bo mu Karere ka Ruhango bavuga ko mu gihe abayobozi baganiriza abaturage ku bumwe n’ubudaheranwa bitanga icyizere, babishingira ku kuba, abayobozi b’aka karere kimwe n’ababaye abayobozi mu bihe byashize, baricaye bakaganira ku bumwe n’ubudaheranwa n’uburyo abayobozi bakwiye kuba intangarugero mu baturage birinda kuba ari bo bagira amacakubiri hagati yabo.

Uzabakiriho Joseph atuye mu Murenge wa Mwendo mu Karere ka Ruhango, avuga ko ku bwe iyo abonye abayobozi bicara bakaganira ku bumwe n’ubudaheranwa, bimuha icyizere cy’uko mu minsi iri imbere Abanyarwanda bazaba basenyera umugozi umwe muri byose.

Ati: “Ni byo da none se hari utanga icyo adafite? Rero kuba abayobozi bacu bicara bakaganira ku bumwe n’ubudaheranwa, jye mbibonamo ko Abanyarwanda mu minsi iri imbere tuzaba turi umwe mu buryo bwuzuye, kubera ko abayobozi iyo bunze ubumwe bashyize hamwe natwe bitugeraho.

Mushimiyimana Liberatha umubyeyi uvuka mu Murenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango, nawe avuga ko abona icyizere cy’ubumwe n’ubudaheranwa bwuzuye, ku bayobozi cyane cyane igihe bashyize hamwe, ku buryo kuri we kuba abayobozi bicarana bakaganira ku bumwe n’ubudaheranwa abibona nk’ishingiro ryo kwirinda amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati: “Rero burya baca umugani mu Kinyarwanda ngo ifi iyo igiye kubora ihera ku mutwe, bishatse kuvuga ko iyo abayobozi batuyoboraga mbere ye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 baza kutarangwa n’amacakubiri Jenoside ntiyari kubaho.”

Akomeza agira ati: “Ni yo mpamvu jyewe baayobozi bacu iyo mbabona baganira ku bumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda, mbibonamo umusingi wo kwirinda amacakubiri nk’Abanyarwanda, kuko ibyo baganiriye ni byo bazatwigisha kwirinda icyatanya Abanyarwanda.”

Oder Gasinzigwa Umuyobozi Mukuru wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, akaba intumwa y’Umuryango wa Unity Club Intwararumuri, na we wari mu biganiro n’abayobozi b’Akarere ka Ruhango, abahoze bakayobora kimwe n’abafatanyabikorwa bako, abasaba kuba intangarugero mu rugamba rwo gukomeza kubaka ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda.

Ati: “Abayobozi ubwabo bagomba kuba intangarugero mu kubaka ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda, na cyane ko dufite urubyiruko ruri kuzamuka dushaka ko rwubakira kuri urwo rugendo abandi bakoze kugira ngo Abanyarwanda dukomeze twubakire kuri rya hame rikomeye ry’ubumwe bw’Abanyarwanda”.

Ibi biravugwa mu gihe ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’Ubumwe n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) mu 2023, bugaragarza Ubumwe n’ubudarehanwa umuntu ku giti cye bugeze kuri 75%, mu gihe ku rwego rw’inzego zitandukanye ubumwe n’ubudaheranwa biri ku kigero cya 92%. 

Ubu bushakashatsi bukavuga ko bigaragara ko mu banyarwanda hakiri ibibangamiye imibanire myiza n’ubumwe bwabo, aho muri byo harimo ababyeyi batabwiza ukuri abana babo amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abadashaka kuvuga ku mateka yabo bigatuma babaho mu bwigunge, itonesha rikigaragara hamwe na hamwe mu kazi, ahakiri imitangire mibi ya serivisi, amakimbirane yo mu miryango ndetse n’imwe mu miryango itumva neza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Ukwakira 19, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE