Ruhango: Imodoka ya kowasiteri yahiye irakongoka

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Ukwakira 11, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Bamwe mu batuye mu isantere ya Buhanda mu Murenge wa Bweramana mu Karere ka Ruhango, bavuga ko batangajwe no kubyuka bakabona imodoka yo mu bwoko bwa Kowasiteri yatwaraga abagenzi ibajyana i Kigali ikananavanayo yahiye igakongoka ntihagire ubimenya.

Umwe muri abo baturage avuga ko bitumvikana ukuntu imodoka yashya igakongoka ntihagire utabaza kandi aho yariparitse hari abantu barara izamu ndetse n’irondo ry’umwuga, ku buryo niba nta kindi kibiri inyuma byaba byaturutse ku mashitani.

Ati: “Nabyutse mbona imodoka iri gucumba umwotsi yahiye irarangira. Gusa ntibyumvukana ukuntu imodoka ishya kugeza irangiye nyamara ntihagire utabaza mu gihe hari irondo ry’umwuga n’abazamu barara ku maduka, ubwose niba batabimenye kandi bahari urumva atari amashitani?”

Mugenzi we na we ukorera ubucuruzi muri iyi santere ya Buhanda wahaye amakuru Imvaho Nshya, akaba avuga ko rwose batazi igihe byabereye na bo babonye imodoka yarangije gushya.

Ati: “Uragirango mvuge iki ko ibyabaye ntazi igihe byabereye ko nanjye mbyutse mbona imodoka iri gucumba umwotsI yamaze gushya.

Abajijwe ku kijyanye n’icyo bamwe mu baturage bavuga ko yaba yatwitswe n’amashitani, avuga ko atabyemeza cyangwa ngo abihakane.

Ati: “Ikijyanye no kuba yatwikwa n’amashitani sinabihakana cyangwa ngo mbyemeze kuko niba nta muriro nabonye watwitse imodoka kandi ntuye hafi cyangwa ngo numve abatabaza, kandi ikaba yahiye urumva navuga iki kindi”.

Gusa ku ruhande rwa Ndagijimana Innocent umushoferi watwaraga iyi modoka yafashwe n’inkongi, akaba mu magambo make yabashije gutangariza Imvaho Nshya yavuze ko yagiye kuri ku biro by’ubugenzacyaha (RIB).

Ati: “Nta kindi natangaza ubu nagiye kuri RIB ni ho ndi.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo SP Emmanuel Habiyaremye, yemeza aya makuru y’uko hari imodoka yahiriye mu isantere ya Buhanda kandi ko iperereza ryatangiye kugira ngo hazamenyekane icyateye iyi nkongi.

Ati: “Twahawe amakuru ko imodoka Toyota Coaster yafashwe n’inkongi y’umuriro mu ijoro ryacyeye, kandi iperereza ubu ryatangiye kugira ngo hazamenyekane icyateye iyo mpanuka”.

SP Habiyaremye akomeza avuga ko ubutumwa butangwa ari ukugira amakenga ku cyateza inkongi y’umuriro, kandi igihe inkongi yabaye bikaba byiza guhamagara Polisi umuriro ugitangira kugira ngo ubutabazi bukorwe hatarangirika ibintu byinshi.

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Ukwakira 11, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE