Ruhango: Ibishanga bigiye gutunganywa, imyaka ntizongera gutwarwa n’imvura

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Nzeri 4, 2025
  • Hashize amasaha 5
Image
Igishanga cya Kiryango kiri hagati y'Imirenge ya Mwendo na Kinihira kiri mu bizatunganywa

Abahinzi bahinga mu bishanga birimo n’igishanga cya Kiryango bishimira ko bigiye gutunganywa kugira ngo bibafashe kuzamura umusaruro w’ubuhinzi.

Mukamana Joseline umuhinzi wo mu gishanga cya Kiryango wo mu Murenge wa Mwendo, avuga yishimiye ko igishanga cya Kiryango bahingamo kigiye kongera gutunganywa, kuko mu gihe cy’imvura cyangizaga imyaka.

Ati: “Igishanga cya Kiryango duhingamo nishimiye ko bagiye kongera kugikora, kubera uburyo cyagiye   cyangirika, usanga mu gihe cy’imvura cyangiza imyaka tuba twahinze, ku buryo nigikirwa bizadufasha kongera umusaruro watwarwaga n’imvura.”

Bizimana Emmanuel wo mu Murenge wa Bweramana uhinga mu gishanga cya Base, na we avuga ko nk’abahinzi bishimiye ko igishanga cya Base bahingamo kigiye kongera gutunganywa ku buryo ibihombo baterwaga n’imvura yangiza imyaka bitazongera kubaho.

Ati: “Rwose nishimiye ko ubuyobozi bw’Akarere n’abandi bafatanyabikorwa, bagiye kudufasha gutunganya iki gishanga cya Base kuko kubera ko cyangiritse wasangaga mu gihe cy’imvura cyangiza imyaka yacu twabaga twarahinze, bikadutura mu gihombo”.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Rusiribana Jean Marie Vianney, avuga ko koko hari ibishanga birimo n’icya Kiryango biri gukorerwa inyigo n’itsinda ry’inzobere kugira ngo bizatunganywe.

Ati: “Ni byo hari itsinda ry’inzobere ziri gukora inyigo yo gutunganya ibishanga bitandukanye, bikazatunganywa binyuze mu mushinga wa CDAT, mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’imvura cyangiza imyaka abahinzi bakagwa mu bihombo.”

Ibishanga byatangiye gukorerwa inyigo n’Itsinda ry’inzobere mu gutunganya ibishanga, bikaba ari igishanga cya Nyirakiyange kiri mu Murenge wa Ruhango, igishanga cya Base kiri mu Murenge wa Bweramana n’igishanga cya Kiryango kiri hagati y’Imirenge ya Kinihira na Mwendo.

Igishanga cya Base kiri mu Murenge wa Bweramana
  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Nzeri 4, 2025
  • Hashize amasaha 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE