Ruhango: Hatangijwe ubukangurambaga biswe ‘Igitondo cy’isuku’

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gashyantare 22, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bwatangije ubukangurambaga bwiswe ‘Igitondo cy’isuku’ ku rwego rw’Akarere, kigamije kurushaho kunoza isuku.

Ni igikorwa cyabereye mu mujyi wa Ruhango muri gare ya Ruhango n’inkengero zayo, aho ubuyobozi bw’Akarere bwafatanyije n’inzego z’umutekano n’abaturage mu bikorwa bitandukanye by’isuku.

Intego  y’ubwo bukangurambaga igira iti ‘Isuku, isoko y’ubuzima bwiza n’iterambere”.

Ni igikorwa cyabereye mu Mirenge yose igize Akarere ka Ruhango, kibera ku rwego rw’Umudugudu.

Ku rwego rw’Akerere cyabereye muri gare ya Ruhango kirangwa no gukata ibyatsi mu kibanza cyayo kitari cyagira icyo gikorerwamo, gufata neza indabo n’ibiti bikikije gare, gutoragura imyanda muri gare no mu nkengero zayo, iz’umuhanda wa kaburimbo n’uw’amabuye.

Igitondo cy’isuku kizajya kiba buri wa Kabiri guhera sa moya kugeza saa tatu. Hakozwe urugendo kandi rwo gukangurira abantu kuzirikana agaciro k’isuku.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens, yavuze ko Akarere katangije ubukangurambaga ku isuku ku rwego rw’Akarere mu mujyi wa Ruhango bwitwa “Igitondo cy’isuku” bugamije kwimakaza umuco w’isuku haba ku mubiri, isuku y’ibiribwa n’ibinyobwa n’aho abantu batuye n’aho bakorera.

Ati: “Ni igikorwa kizajya kiba buri wa Kabiri w’icyumweru kikamara amasaha atarenze abiri, kizajya gitangira saa moya kugeza saa tatu, ariko n’abarangije saa mbiri, saa mbiri n’igice birashoboka ko babona igikorwa bari bihaye bakirangije bagasubira mu mirimo yabo.”

Abitabiriye iki gikorwa bakanguriwe kwita ku isuku ku mubiri, ku myambaro, aho batuye, ahahurira abantu benshi, aho abantu bakorera.

Yongeyeho ko isuku ikomeza kurushaho kunozwa no mu ngo zabo mu bushobozi bafite.

Ubuyobozi bw’Akarere, Inzego z’umutekano n’abaturage bitabiriye igikorwa cyiswe Igitondo cy’isuku

Ati: “Isuku dushaka iri mu byiciro bikurikira: Icya mbere ni isuku ku mubiri ku muntu ku giti cye mu bushobozi bwa buri muntu akaba yakarabye,  akambara imyenda isa neza.

Icya kabiri ni uko agomba kuba atuye heza, aho ataha nabwo mu bushobozi bwa buri muntu, ntidusaba inzu z’ibitangaza ku badashoboye kuyiyubakira ariko aho atuye hose ahasukure, udashobora kubona sima inzu ayikurungire, ahatere utwatsi, ahakubure hase neza.

Icya gatatu ni ukugira isuku aho abantu bakorera, ari ibigo bya Leta, ari ibyigenga, amaduka n’ahandi naho hase neza”.

Umukuru w’Umudugudu wa Mujyejuru I, Yamuragiye Falida yavuze ko biyemeje ko buri wa Kabiri bazajya bakora umuganda w’isuku bagamije kurushaho kuyinoza.

Ati: “Uyu muganda twakoze ni mwiza wo gukuraho imyanda twiyemeje ko tuzajya dukora uyu muganda buri wa Kabiri ariko bitavanyeho ko tugomba no gukangurira  abaturage kubikora mu ngo zabo, ku myambaro n’ibindi.”

Yongeyeho ko ibijyanye n’isuku bitari binoze kuko hari amacupa yagaragaraga anyanyagiye mu muhanda. Hari icyizere ko isuku izarushaho  kunozwa cyane ko hari kampani y’isuku itwara imyanda yo mu ngo igiye kujya ibafasha kuyitwara.

Kanyarwanda Deogratias akaba ari umuyobozi w’abatwara abagenzi kuri moto yavuze ko bakora bashaka amafaranga ariko ari na ngombwa ko bagira isuku.

Ati: Isuku ni bwo buzima, washaka amafaranga udafite ubuzima bigakunda?  Aho amafaranga yaba hatari isuku ntacyo yaba amaze. Iyo nta suku ufite n’abagenzi ntibagutega, kuko isuku ari yo buzima.”

Yavuze ko uruhare rwabo muri rusange isuku ari ukuyigira ibwabo hanyuma bakajya banabikangurira n’abagenzi batwara.

Nyirimanzi Eric, Umuyobozi w’isoko rya Ruhango yavuze ko ubwo bukangurambaga ari igikorwa cyiza kizatanga umusaruro.

Ati: “Nkurikije uko nabonye iki gikorwa cyagenze  uyu munsi, hari icyizere ko kizatanga umusaruro. Muri karitsiye hari aho wasangaga imyanda irunze ahantu. Nitubigira ibyacu buri wa Kabiri tugakora isuku bizafasha kurushaho kunoza isuku.”

Yongeyeho ko mu isoko ari ahantu ho kwitondera ku bijyanye n’isuku haba hari ibicuruzwa bitandukanye, ko bagomba gukora isuku buri munsi badategereje ku wa Kabiri.

Ati: “Isuku ni ubuzima bwa buri munsi, tugomba gukora isuku buri munsi tudategereje ku wa Kabiri. Ahatari abakora isuku na bo bajye bafata akanya bakore isuku rusange kugira ngo abakora isuku baze bameze nk’ababunganira.

Yavuze ko uwo muganda utazabangamira abasanzwe baza kurangura kuko ubusanzwe abarangura bahera saa kumi n’imwe kugeza saa moya.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gashyantare 22, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE