Ruhango: Hafashwe 3 bakekwaho urupfu rw’uwasanzwe mu gishanga warindaga ibisheke

Habinshuti Protogene w’imyaka 42 wari usanzwe arinda umurima w’ibisheke yasanzwe mu gishanga cya Bidogo giherereye mu Kagali ka Kinazi mu Murenge wa Kinazi yitabye Imana none ku wa 9 Mata 1994 bikekwa ko yishwe.
Umwe mu batuye mu Kagali ka Kinazi avuga ko Habinshuti bamubonye yitabye Imana gusa avuga ko bakeka ko yishwe.
Ati: “Umva nta byinshi mvuga gusa turakeka ko Habinshuti wari usanzwe arinda ibisheke yishwe kuko twamubonye yamaze gupfa.”
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo SP Emmanuel Habiyaremye avuga ko kuri ubu hamaze gufatwa abantu batatu bakekwaho urupfu rwa Habinshuti Protogene.
Ati: ” Ni byo mu Karere ka Ruhango, Umurenge wa
Kinazi, mu Kagali ka Kinazi mu Mudugudu wa
Gasiza Habinshuti Protogene w’imyaka 42 yasanzwe mu gishanga cya Bidogo yitabye Imana harakekwa ko yaba yishwe.
Polisi yafashe abagabo 3 bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwe ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kinazi naho umurambo watwawe ku bitaro bya kinazi gusuzumwa iperereza rirakomeje.”
SP Emmanuel Habiyaremye avuga ko Ubutumwa polisi itanga ari uko itazihanganira uwo ari we wese wumva ko yavutsa mugenzi we ubuzima, kuko agomba gufatwa akabibazwa uko amategeko abiteganya.
Ikindi ni uko Abaturage basabwa gutanga amakuru ku miryango yaba ifitanye amakimbirane kugira ngo hakumirwe icyaha icyo ari cyo cyose cyaturuka kuri ayo makimbirane.
