Ruhango: Gusezerana mu mategeko bizabafasha gukorera imiryango yabo birinda n’amakimbirane

Bamwe mu bagize Imiryango yo mu Karere ka Ruhango yabanaga itarasezeranye, baravuga ko gusezerana mu mategeko bigiye kubafasha gukorera hamwe bagamije guteza imbere ingo zabo, kuko babagaho buri umwe atizera undi.
Uzabakiriho Jean wo mu Murenge wa Mwendo mu Karere ka Ruhango uri mubasezeranye, avuga ko gusezerana mu mategeko bigiye kumufasha gukorera urugo rwe akava mu byo yabagamo byo gukoresha umutungo w’urugo nabi.
Ati: “Jyewe kuba nasezeranye imbere y’amategeko bigiye kumfasha kwita ku muryango kuko mbere nabagaho nkora ibyo nshatse ndetse n’umutungo nkawukoresha nabi mvuga ko umugore nta jambo akwiye kuwugiraho azajya gushaka ibye. Gusa guhera ubu jyewe n’umugore twashakanye tugiye gutera intambwe yo gukora cyane twirinda amakimbirane.”
Nzitukuze Solange umugore washakanye na Uzabakiriho Jean, avuga ko kubaho atarasezeranye byatumaga ahorana ubwoba bwo kuzirukanwa mu rugo, ku buryo gusezerana mu mategeko ngo bigiye kumufasha gushyira hamwe n’umugabo we bagakorera urugo rwabo.
Ati: “Ubundi nabagaho mu bwoba bwo kuzirukanwa mu rugo, kuko hari n’igihe umugabo wanjye yambwiraga ngo simukorere ku myaka, nyamara narayihinze nkabaho muri ubwo buzima bwo guhora nikanga kwirukanwa. Urumva ko kuba nasezeranye mu mategeko ubu nanjye nabaye umugore uzwi mu mategeko ku buryo rero nanjye nzajya nunganira umugabo wanjye ku byo tugiye gukora.”
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens avuga ko gusezerana mu mategeko kw’imiryango ari kimwe mu bikorwa bibaho bikumira amakimbirane yo mu muryango.
Ati: “Ni byo gusezerana kw’imiryango mu mategeko, ni kimwe mu bikorwa bikumira amakimbirane mu muryango, kuko iyo abashakanye babana batarasezeranye, usanga hari igihe umwe muri bo yikubira umutungo mu gihe iyo basezeranye buri umwe wese aba afite inshingano zo kwita ku rugo no kuruteza imbere, ikindi kandi n’abana baba bafite aho babarizwa.”
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, akomeza asaba imiryango itarasezerana ibanye mu buryo bunyuranyije n’amategeko gusezerana, kuko mu miryango irenga magana atanu bari babaruye ko idasezeranye, iyabashije kwigishwa igatera intambwe yo gusezerana mu mategeko igera kuri 268.



