Ruhango: Gusangira agatama mu bituma ba Mudugudu bakora raporo zibeshya

Bamwe mu Bakuru b’Imidugudu bo mu Mirenge ya Bweramana na Ruhango barashinjwa gusangira inzoga (agatama) n’abo bayobora, bikaba biri mu bituma bakora raporo zibeshya abagenzacyaha, bityo bikagira ingaruka ku gutanga ubutabera bunoze.
Bamwe mu baturage bavuganye n’Imvaho Nshya, bavuga ko bajya bibaza impamvu hari abafatirwa mu bujura cyangwa mu bindi byaha bakarekurwa hadaciye kabiri bikabayobera, ariko ngo hari ubwo biba byapfiriye muri raporo zakozwe nabi zitanga amakuru atari yo ku byabaye.
Iyo mbogamizi kimwe no kutagira ubumenyi buhagije ku gukora raporo hamwe n’ubuvandimwe buzamura amarangamutima, bituma ba Mudugudu bakora raporo zibeshya.
Byagarutsweho mu mahugurwa yagenewe abayobozi b’Inzego z’ibanze muri iyo Mirenge yabaye mu ntangiriro z’iki cyumweru.
Mudaheranwa Innocent avuga ko bamenye ko bagomba kwirinda gukoresha amarangamutima mu gihe cyo gukora raporo bifasha mu gutanga ubutabera ku wakorewe ihohoterwa.
Agize ati: “Aya mahugurwa yari akenewe kuko hari igihe twakoraga raporo zivanzemo amarangamutima tukazohereza bityo zikifashishwa mu gutanga ubutabera, ariko kubera ko zabaga zakoranywe ubumenyi buke zikaba zagorekwa n’abazikora bityo ntizitange ubutabera ku wahohotewe ahubwo zikarengera ukekwaho icyaha kubera kubeshya.”

Yongeyeho ko mu bihe byatambutse hari umusaza wigeze kubeshyerwa ko yasambanyije umwuzukuru we ariko biza kugaragara ko babikoze kubera inzangano bari bafitanye mu muryango wabo mu gihe na Raporo ya Mudugudu yabyemezaga.
Mukabalisa Enatha, Umujyanama w’Ubuzima, na we yagize ati: “Urebye abayobozi bo mu Midugudu nta bumenyi tuba dufite bigatuma dushobora no kwica ibimenyetso by’uwakorewe ihohoterwa bityo hakanakorwa raporo zishobora kubeshya hagamijwe kuyobya ubutabera bwahabwa uwahohotewe, bigafasha ukekwaho guhohotera umugore, umwana cyangwa umugabo bityo akaba yagirwa umwere ku cyaha yakoze ntagihanirwe”.
Ruhangara Paul, Umukuru w’Umudugudu wa Cyeshero ho mu Kagari ka Munini, avuga ko raporo zikoranywe amarangamutima zikabeshya abagenzacyaha ku cyaha cyakozwe ziterwa n’ubumenyi buke.
Gusa yongeraho ko binagoye gukorera raporo abantu bafitanye isano, ati: “Ubumenyi buke busanzwe bufitwe n’Abakuru b’Imidugudu n’abandi bakorana butuma bashobora gukora raporo z’abakoze ibyaha zigakoranwa amarangamutima, kubera ko basangira inzoga cyangwa kuba abantu baturanye banafitanye amasano, bigatuma bakora raporo zibavugira neza bityo bikayobya abagenzacyaha mu gihe bayigendeyeho”.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, avuga ko Inzego z’ibanze zikwiye kujya zihabwa amahugurwa ahoraho kugira ngo zinoze ibyo zikorera abaturage hirindwa kubasiragiza no gukora raporo zibeshya inzego zitandukanye.
Akomoza kandi ku Midugudu Ntangarugero 10 yo mu Karere ka Ruhango itarangwamo icyaha kubera Abakuru b’Imidugudu bashyizeho uburyo bwiza bwo kuganirira hamwe no gushaka ibisubizo byugarije umuryango.
Iyi Midugudu i iri hejuru mu kugira ubwiherero bwujuje ibisabwa, ikaba itarangwamo ibiyobyabwenge, abayituye bitabira serivisi zo kuboneza urubyaro n’ibindi bikorwa bigamije iterambere ry’imibereho yabo.
Umuyobozi ushinzwe ububiko bw’ibyaha n’iyandikwa ryabyo mu Rwego ’w’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) Njangwe Jean Marie Vianney, avuga ko hari raporo ziherekeza ukekwaho icyaha yakoze rimwe na rimwe ziba zakoranwe amarangamutima zikaba zishobora kuyobya umugenzacyaha agafata umwanzuro wo kurekura uwakekwaga.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukomeje ubukangurambaga bwo kwigisha abayobozi bo mu Nzego z’ibanze z’Akarere ka Ruhango kugira ngo bagire uruhare mu gukumira ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ihohoterwa rikorerwa abana.




AKIMANA JEAN DE DIEU