Ruhango: Bifuza ko iteme rya Gafunzo ryangiritse rikorwa mu buryo burambye 

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Kanama 1, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Bamwe mu bakoresha umuhanda Kirengeri- Buhanda-Gitwe, bavuga ko kuba iteme rya Gafunzo riri ku mugezi wa Kiryango ryarangiritse bibangamiye ibinyabiziga birikoresha kuko bisaba ko abo bitwaye babivaho ubundi bakabisunika.

Mukeshimana Irene umwe mu bafite ibinyabiziga bikoresha iryo teme rya Gafunzo, avuga ko rikwiye gukorwa kuko kuba ryarangiritse usanga abarinyuzeho n’ikinyabiziga bisaba gukuramo abantu kandi bagatanga amafaranga ku rubyiruko ruba ruhari ngo rubafashe kwambutsa ikinyabiziga, bikaba bituma bifuza ko rikorwa mu buryo burambye kuko uburyo rikorwamo butuma ritamara kabiri ritongeye kwangirika.

Ati: “Nk’ubu urabona ko imodoka yanjye byansabye gukuramo abantu kandi nimara kuryambuka ngeze hakurya biransaba kwishyura uru rubyiruko ruri kumfasha kuyambutsa amafaranga atari munsi ya 2000frw, kandi si jyewe jyenyine kuko ni kuri buri muntu uhanyuza imodoka kuko nta kundi yabigenza”.

Irimaso Marie Chantal umucuruzi ukorera mu isantere ya Gafunzo ituranye n’iryo teme, avuga ko iteme rya Gafunzo rikwiye gukorwa mu buryo burambye kuko rihora risanwa rikongera rikangirika.

Yagize ati: “Iri teme rya Gafunzo nkubwije ukuri ubuyobozi bukwiye kurikora mu buryo burambye, kuko nk’ubu ibi biti byari byashyizweho na rwiyemezamirimo ucukura umucanga muri Kiryango ariko ntibyateye kabiri ejobundi kuwa Mbere haguyemo imodoka yari itwaye inzoga bisaba ko hitabazwa imodoka iza kuyisunika.”

Sebanani Augustin umwe mu rubyiruko ruba ruri kuri iri teme, avuga ko ikibazo k’iryo teme gishingiye ku kuba ridakorwa ku buryo burambye.

Aragira ati: “Iri teme jyewe mbona ikibazo cyaryo gishingiye ku kuba risanwa bashyiramo ibiti gusa, kuko usanga bitamaraho kabiri, nk’ubu bisaba ko imodoka igenda yitonze, icyiza rwose ko ubuyobozi burikoresha mu buryo burambye “.

Umuyobvozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens avuga ko iryo teme rizakorwa mu buryo burambye  n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubwikorezi (RTDA).

Ati: “Ni byo RTDA irimo gukora inyigo ngo rizakorwe mu buryo burambye. Twe rero turikora mu buryo bwo kurisana dutegereje ko inyigo yaryo nirangira rizatangira gukorwa ku buryo burambye”.

Iteme rya Gafunzo riri ku mugezi wa Kiryango, rikaba ubusanzwe riri ku muhanda wa Kirengeri-Buhanda-Gitwe, umuhanda uhuza Intara y’Amajyepfo n’Intara y’Uburengerazuba, umuntu anyuze mu Karere ka Ruhango ajya mu Karere ka Karongi unyuze ku mugezi wa Nyabarongo.

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Kanama 1, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE