Ruhango: Barifuza gusanirwa ikiraro cya Cyihene cyitse umuhanda ukongera kuba nyabagendwa

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Ugushyingo 29, 2024
  • Hashize amezi 9
Image

Abakoresha umuhanda Ruhango-Bweramana-Buhanda-Gitwe mu Karere ka Ruhango bavuga ko bifuza gusanirwa ikiraro cya Cyihene kiri kuri uwo muhanda cyangijwe n’imvura imaze iminsi igwa, bigatuma ubuyobozi buwufunga.

Hakizimana Thegone ni umwe mu bakoresha umuhanda Ruhango- Bweramana- Gitwe- Buhanda, avuga ko kubera ikiraro cyangiritse ubuyobozi bwafunze umuhanda none kugenda biragorana akifuza ko cyakorwa.

Ati: “Ubu ushatse kujya mu Ruhango atega moto imuca atari munsi y’amafaranga y’u Rwanda 5 000, kubera kiriya kiraro cya Cyihene cyacitse ubuyobozi bugafata icyemezo cyo gufunga umuhanda, kandi imodoka zaradutwariraga 1 000 uvuye mu Ruhango cyangwa ujyayo. Rero turifuza ko ubuyobozi budufasha kigakorwa vuba kugira ngo umuhanda wongere ube nyabagendwa.”

Uwamaho Floride utuye mu Murenge wa Bweramana mu isantere ya Buhanda, avuga ko ubuyobozi bukwiye kubafasha ikiraro cya Cyihene kigakorwa umuhanda ukongera kuba nyabagendwa.

Ati: “Icyo jyewe nifuza, ubuyobozi nibudufashe budutabare, ikiraro cya Cyihene gikorwe aho kitse kubera imvura hubakwe, noneho imodoka zongere zikoreshe umuhanda nkuko bisanzwe, kuko nyuma y’aho ubuyobozi bufashe icyemezo cyo gufunga umuhanda, turi guhendwa na Moto, kuko iri gutega abifite bafite inoti ya 5 000. by’amafaranga y’u Rwanda.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango ushinzwe iterambere ry’ubukungu Rusiribana JMV, avuga ko abakoresha uyu muhanda wa Ruhango- Bweramana- Gitwe- Buhanda, kuba bihanganye bagakoresha umuhanda Kirengeri- Buhanda-Gitwe, mugihe hari gushakishwa uko ikiraro cyakorwa ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi(RTDA).

Ati: ” Twasaba abakoresha umuhanda wa Ruhango-Bweramana -Gitwe-Buhanda, kuba bihanganye bagakoresha umuhanda Kirengeri- Buhanda-Gitwe mu gihe turi gushaka uburyo kiriya kiraro cya Cyihene cyakorwa ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA).”

Ubusanzwe umuhanda wa Ruhango- Bweramana- Gitwe- Buhanda ni umuhanda ukoreshwa cyane n’abajya kwivuriza ku bitaro bya Gitwe, kimwe n’abajya kurema isoko rya Ruhango cyangwa rya Buhanda.

Uwo muhanda uriho ikiraro cya Cyihene cyangijwe n’imvura, ukaba kandi unakoreshwa n’imodoka zijya cyangwa ziva mu turere twa Karongi na Nyamagabe, ku buryo bisaba ko ikorwa ry’icyo kiraro cya Cyihene rishyirwamo imbaraga, kugira ngo uwo muhanda wongere kuba Nyabagendwa.

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Ugushyingo 29, 2024
  • Hashize amezi 9
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE