Ruhango: Barashima Imiyoborere myiza ibakemurira ibibazo

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Nyakanga 24, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Bamwe mu batuye Akarere ka Ruhango mu Murenge wa Kinazi, baravuga ko kubera Perezida Paul Kagame wazanye imiyoborere myiza, basigaye bashaka abayobozi bakababona kuva kuri Mudugudu kugeza ku Muyobozi w’Akarere kabo ka Ruhango.

Batamuriza Louise ni umwe muri abo baturage, uvuga ko ku bwa Perezida wa Paul Kagame, Imiyoborere myiza yashyize imbere ituma bashaka umuyobozi kuva ku Mudugudu kugera ku Karere bakamubona, akabakemurira ibibazo.

Ati: “Reka mbabwize ukuri kubera Perezida Paul Kagame mbasha kubona umuyobozi akamfasha gukemura ikibazo mfite. Nk’ubu hari igihe twagiye gushaka Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, hanyuma adufasha ahereye ku murongo ku buryo twavuye ku biro by’Akarere tunyuzwe”.

Batamuriza akomeza ashima Imiyoborere ya Perezida Paul Kagame n’abayobozi mu Nzego z’ibanze ahereye ku kuba ngo yaragize ikibazo cyo kwibwa umugabo we adahari, agafashwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ikibazo cye kigakurikiranwa.

Ati: “Ndashimira Perezida Paul Kagame kandi namwe muzamushimire, kuko imiyoborere yaduhaye yita ku baturage nta kurobanura. Mwibaze ko hari igihe nagiye kumva nkumva gitifu arampamagaye ndi mu nzu nijoro umugabo wanjye yaraye mu kazi, akambwira ko nibwe nyamara ntabyo nari nabonye, kubera ko arara acunze umutekano w’abaturage, rwose ndashima imiyoborere ya Nyakubahwa Paul Kagame ndetse namwe ndabashimira cyane ku kuba mumufasha kudukemurira ibibazo.”

Uwimpuhwe Nadine nawe ukomoka mu Murenge wa Kinazi avuga ko imiyoborere myiza bahawe na Perezida Paul Kagame, yatumye abayobozi bamwegera bamwigisha gutinyuka gukora, ku buryo kuri ubu yavuye ku guca inshuro, akinjira mu bucuruzi buciriritse bumuha amafaranga 2 500 ku munsi.

Ati: “Najye uko umbona mbere abayobozi batarantinyura ngo mbashe kujya mu itsinda nibumbire hamwe n’abandi, nabagaho nkorera abandi kugira ngo mbashe kubaho, ariko kubera imiyoborere ya Perezida Kagame, abayobozi bo mu Murenge wacu baranyegereye, bansaba kwibumbira mu itsinda maze mbona inguzanyo y’amafaranga y’u Rwanda 100 000, yatumye kuri ubu mbasha gucuruza nkinjiza ibihumbi 2 500 ku munsi, kandi nabashije no kurya.”

Kayitesi Alice Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo avuga ko nk’ubuyobozi ari inshingano gufasha abaturage kubaho mu mahoro, bagakora bagatera imbere.

Ati:” Ni inshingano zacu nk’abayobozi kwegera abaturage, kugira ngo tubafashe gukemura ibibazo bituma batabasha gukora ngo batere imbere, ndetse tunabafashe kwishyira hamwe bagakorera hamwe mu rwego rwo kuzamura iterambere ryabo.”

Kayitesi yongera kwibutsa abatuye akarere ka Ruhango n’abatuye mu Ntara y’Amajyepfo muri rusange, kwibuka gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, kugira ngo bazajye babasha kwivuza.

Ati: “Ndibutsa ko umuturage utuye Akarere ka Ruhango, ndetse n’utuye mu Ntara y’Amajyepfo muri rusange, kwibuka ko igihe cyo gutanga umusanzu wo kwivuza cyageze kandi, bakwiye kubikora kugira ngo n’igihe barwaye bazabashe kwivuza”.

Guverineri Kayitesi, akomeza yibutsa Abanyarwanda muri rusange, gufatanya n’ubuyobozi, bagakorana na bwo kugira ngo bajye babasha gukemura ibibazo bibangamira imibereho myiza y’abaturage, ubundi bakibuka ko muri iki gihe abanyeshuri bari mu biruhuko, ababyeyi bakwiye kubitaho ndetse n’ubuyobozi bw’Inzego z’ibanze bukabigiramo uruhare, kugira ngo hatagira abishora mu biyobyabwenge n’izindi ngeso mbi zishobora kubangiriza ubuzima.

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Nyakanga 24, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE