Ruhango: Barasaba kwishyurwa inzu zisenywa  n’imashini zikora umuhanda

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Nzeri 8, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Abatuye mu Murenge wa Ruhango, Akarere ka Ruhango ahari gukorwa umuhanda wa kaburimbo ufite ibirometero bine n’igice (4,5), barasaba kwishyurwa imitungo yabo irimo kwangizwa n’imashini bakaba batarigeze banabarurirwa.

Uwo muhanda wa Kibingo-Karambo-Buhoro urasukira mu muhanda mukuru wa kaburimbo wa Kigali-Butare, abaturage bakaba bishimira ko uzabafasha mu koroshya imigenderanire n’ibindi bice by’Igihugu.

Nubwo ari igikorwa remezo kiziye igihe, aba baturage bemeza ko imashini ziwutsundagira zikomeje kubasiga hanze kuko inzu zabo zabaraguritse, umuhanda ukaba ushobora kuzuzura inzu zarabaguyeho.

Nsengimana Emmanuel atuye mu Mudugudu wa Karambo, Akagari ka Buhoro, Umurenge wa Ruhango kuri uyu muhanda urimo gukorwa avuga ko bari kubabazwa n’imitungo yabo iri kwangizwa n’imashini ziri gukora uwo muhanda wa kaburimbo nyamara batarayibariwe.

Yavuze ko iyo mitungo yiganjemo inzu zirimo kubaragurwa n’umutingito uterwa n’imashini zirimo kwifashishwa.

Ati: “Jyewe ndifuza ko ubuyobozi budufasha kwishyurwa imitungo yacu iri kwangizwa n’imashini, kuko nk’ubu inzu yanjye yamaze gusaduka nyamara sinigeze mbarirwa”.

Rurangwa Manase na we avuga ko ababajwe n’uburyo imashini zitsindagira ziri kubasenyera nyamara batarabariwe ngo bishyurwe.

Ati: ” Ibaze nk’ubu inzu yanjye n’umuryango wanjye tubamo imashini itsindagura yamaze kuyangiza, urumva ko dukeneye ubuyobozi ko budufasha tukishyurwa kuko kuba imitungo yacu iri kwangizwa kandi tutarabariwe turi mu gihirahiro.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Rusiribana JMV, avuga ko aba baturage basabwa kugana ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango, kugira ngo bafashwe gukurikira imitungo yabo yangijwe hagamijwe ko bayishyurwa.

Ati: “Kuri aba baturage bataka kwangirizwa n’imashini ziri gukora umuhanda, icyo nabasaba nibaze begere ubuyobozi bw’Akarere hanyuma bafashwe gukurikirana imitungo yabo yangijwe kugira ngo bishyurwe.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buvuga ko uyu muhanda uzuzura utwaye akayabo ka miliyari eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Nzeri 8, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE