Ruhango: Bambukira ku biti bishinyitse kubera ikiraro cyangijwe n’ibiza

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Kanama 23, 2024
  • Hashize amezi 12
Image

Bamwe mu baturage batuye mu mu Kagari ka Rwinyana, Umurenge wa Bweramana no mu Kagari ka Bunyogombe mu Murenge wa Ruhango barasaba kubakirwa Ikiraro gihuza iyi Mirenge cyangijwe n’ibiza byo muri 2021, bakemeza ko uyu muhanda wahoze ari nyabagendwa none n’igare ntirikihakoresha kubera ibiti bashyizeho bishinyitse.

Mu kiganiro bahaye Imvaho Nshya bavuga ko iyi nzira ihinguka hafi yo ku Biro by’Akagari ka Bunyogombe yaba iya hafi ku bava i Muhanga bajya i Gitwe ku bitaro bataciye mu Ngendo Mbi za Mukingi.

Karangwa Idesbard utuye mu Kagari ka Bunyogombe, Umurenge wa Ruhango, avuga ko umuntu ukeneye kujya i Gitwe no ku Buhanda avuye muri ibi bice bimusaba gukora urugendo rw’ibilometero bisaga umunani  avuye ku Kagari ka Bunyogombe, nyamara iriteme riramutse rikozwe ibinyabuziga bikarikoresha urugendo bakora rwagabanyuka.

Ati: “Ubu kubera ririya teme ridakoze moto kugira ngo ikugeze ku Buhanda mukora urugendo rw’ibilometero umunani kubera kuzenguruka, ariko nk’ubu ubuyobozi budukoreye iri teme ntabwo twarenza ibilometero bine tujya kurema isoko rya Buhanda.”

Mukandoli Illuminata utuye mu Kagari ka Rwinyana mu Murenge wa Bweramana avuga ko iri teme rikozwe ryafasha abaturage guhahirana kuko mu gihe cy’imvura iyo bagiye kwambuka bibatera ubwoba.

Yagize: “Muri make iri teme riramutse rikozwe ryadufasha mu mihahiranire, kuko mu gihe cy’imvura biratugora kwambuka, ku buryo usanga no kugeza umusaruro ku isoko rya Buhanda unyuze kuri iri teme bigorana.”

Mugabekazi Euthalie avuga ko bigora abana bambuka bajya kwiga i Rwinyana bavuye mu Murenge wa Ruhango, agasaba ko bafashijwe iki kiraro kikubakwa cyafasha abana nabo.

Iri teme riri ahari ikiraro cyatwawe n’imvura mu bihe byahise

Yagize ati: “Rwose iri teme rikwiye gukorwa kuko ubusanzwe ryifashishwa n’abana bajya kwiga ku kigo cy’amashuri cya Rwinyana kuko niriba ritarakorwa abana bizakomeza kugirwa no kugera ku ishuri mu gihe cy’imvura.”

Ku ruhande rwa Mutabazi Patrick, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bweramana, avuga ko iki kiraro kiri mu biraro byakorewe ubuvugizi ku rwego rw’Akarere.

Yongeraho mu mu gihe hategerejwe ubushobozi bwo kugikora mu buryo burambye buturutse ku Karere, ku bufatanye n’Umurenge wa Ruhango kigiye kuba gikozwe mu buryo bw’agateganyo hifashiahijwe imiganda y’abatuye iyi Mirenge yombi.

Ati: “Kiriya kiraro kiduhuza n’Umurenge wa Ruhango, kiri mu biraro twakoreye ubuvugizi ku rwego rw’Akarere, kugira ngo kizabashe gukorwa mu buryo burambye. Gusa nanone mu gihe dutegereje ko Akarere kazadufasha kugikora mu buryo burambye, tukaba tugiye gufatanya n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Ruhango ku buryo twifashishije imiganda cyaba gikozwe mu buryo bw’agateganyo.”

Akomeza avuga ko usibye iki kiraro kibahuza n’Umurenge wa Ruhango cyangijwe n’ibiza, hari n’irirndi teme riri ku mugezi wa Nyagafunzo ribahuza n’Umurenge wa Mwendo, na ryo riri mu mateme agomba kutarangiza uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024-2025 atarakorwa.

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Kanama 23, 2024
  • Hashize amezi 12
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE