Ruhango: Bamaze amezi ane amavomo yarakamye bayoboka ibishanga

Bamwe mu batuye mu isantere y’Akagari ka Rutabo, Umurenge wa Kinazi mu Karere ka Ruhango, bavuga ko babangamiwe no kuba amavomo rusange begerejwe amara amezi asaga ane yarakamye, bagasaba ubuyobozi gukemura iki kibazo kugira ngo birinde indwara ziterwa n’umwanda kubera gukoresha amazi mabi.
Mukeshimana Marie Goretti utuye mu isantere ya Rutabo mu Kagali ka Rutabo, avuga ko kuba baregerejwe amavomo ariko akaba amara amezi ane nta mazi arimo, bituma basubira kuvoma amazi mabi mu mibande.
Ati: “Nubwo twahawe amavomo ariko tumara amezi ane nta mazi arimo, bikarangira dusubiye kuvoma mu migende. Rwose ubuyobozi budufashe kubona amazi ejo tutazarwara indwara ziterwa no gukoresha amazi mabi”.
Kirenga Etienne utuye mu Kagali ka Rutabo mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Ruhango nawe avuga ko n’ubwo bigaragara ko bagejejweho amazi meza ndetse bagahabwa amavomo rusange ariko bisa no kutayagira, kuko n’ubundi basubira kuvoma mu mibande amazi mabi.
Ati: “Umva iyo urebye amavomo twegerejwe wakwibwira ko dufite amazi meza nyamara atari ko biri kuko amavomo twahawe azamo amazi gake gashoboka kuko ku buryo hari igihe amara amezi ataragaruka, kuko nk’ubu turi kuvoma mu kabande atemba. Rero bibaye byiza twafashwa amazi akatugeraho mu buryo burambye kuko bitari ibyo tuzasanga twarwaye inzoka kubera gukoresha amazi mabi”.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Rusiribana Jean Marie Vianney, avuga ko iki kibazo aba baturage bagaragaza gifite ishingiro, ariko ko hari gahunda yo kugikemura ku buryo burambye.
Yagize ati: “Hari umuyoboro w’amazi uha isantere ya Kinazi irimo n’ibitaro hamwe na Rutabo uturuka mu Murenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga, rero iyo tugeze mu gihe cy’impeshyi amazi yawo aragabanyuka, ku buryo asigaye abanza kujyanwa ku bitaro bya Kinazi. Icyakora twakwizeza aba baturage ko uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024/2025, uyu muyoboro tuzawusana ugakorwa ku buryo amazi yawo atazongera kugabanyuka cyangwa ngo akame.”
Imibare itangazwa n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango ikaba igaragaza ko gahunda yo kwegereza amazi meza abahatuye kugeza ubu iri ku kigero cya 80%, mu gihe 20% ari bo bataragerwaho n’amazi meza.