Ruhango: Abitabiriye gahunda y’Intore mu biruhuko biyemeje kwirinda ibiyobyabwenge

Bamwe mu rubyiruko rwo mu Karere ka Ruhango biganjemo abanyeshuri bari mu biruhuko, bavuga ko nk’urubyiruko kuri ubu ruri mu buzima busanzwe butari ubw’ishuri, intego bafite ari iyo kwirinda ingeso mbi zirimo no kwishora mu biyobyabwenge.
Niyomwungeri Rahab ni umwe mu rubyiruko ruri mu mashuri yisumbuye witabiriye gahunda y’Intore mu rubyiruko, wiga mu mashuri yisumbuye, ukomoka mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Ruhango, avuga ko agiye kwitabira gahunda y’intore mu rubyiruko, bizamufasha kwirinda ingeso mbi zirimo no kwishora mu biyobyabwenge.
Ati: “Ubu natangiye ibiruhuko birimo no kwinjira mu buzima busanzwe butari ubw’ishuri, intego mfite ni iyo gukurikiza inama mpabwa n’ababyeyi hamwe n’ubuyobozi buri kudufasha muri iyi gahunda y’Intore mu rubyiruko, kugira ngo bimfashe kwirinda ingeso mbi zirimo no kuba nakwishora mu biyobyabwenge.”
Niyomwungeri avuga kandi ko kuba ari muri iyi gahunda y’intore mu rubyiruko, bizatuma afatanya n’urundi rubyiruko gukora ibikorwa birimo no gufasha abatishoboye, nabyo bikamufasha gukanguka agatinyuka gukora.
Aragira ati: “Ikindi navuga gishingiye ku nyungu nzakura mu kwitabira iyi gahunda, kiri mu bumenyi turi guhabwa bwo gukora imirimo, kuko biri kumfasha gutekereza umurimo nahanga nk’umuntu uri kwiga mu mashuri yisumbuye.”
Niyomugabo Seth wo mu Murenge wa Ruhango, akaba ari urubyiruko narwo ruri muri mu rugerero rudaciye ingando, rwiswe gahunda y’intore mu rubyiruko, avuga ko kuba hari inyigisho ziri muri iyi gahunda y’urugerero ari kubona we na bagenzi be, zigiye kumufasha gukomera ku ntego afite yo kwirinda kugwa mu ngeso mbi zirimo no kuba yakwishora mu biyobyabwenge.
Ati: “Kuba hano mu rugerero ndi kumwe na bagenzi banjye turi kwigishwa imyitwarire myiza, uburere mboneragihugu, ubundi tugatozwa umurimo, biri kumfasha gukomera ku ntego yanjye yo kwirinda ingeso zirimo no kunywa ibiyobyabwenge, kandi nkaba koko nizeye ko amasomo mbonera aha mu rubyiruko azakomeza kumperekeza nkakomeza guharanira kubaho ndangwa n’ikinyabupfura.”
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza, Mukangenzi Alphonsine yibutsa urwo rubyiruko ko rugomba kwitabira gukunda umurimo no gufasha abatishoboye kuva mu buzima bubi nk’uko Perezida Paul Kagame abikora.
Ati: “Icyo nababwira gishingiye ku kuba mwakwigana Perezida wa Repubulika Paul Kagame, we ushyira imbere imiyoborere myiza, agashishikariza abantu gukunda umurimo, ubundi agakora uko ashoboye kugira ngo Abanyarwanda batishoboye babashe kuva mu buzima bubi binjire mu mibereho myiza. Ngicyo icyo mbasaba nkanabifuriza bana bacu rubyiruko dukunda.”
Gahunda y’intore mu rubyiruko mu Karere ka Ruhango, ikaba ari gahunda yo gufasha urubyiruko ruri mu biruhuko, kugira ngo rubashe kubona aho rwigira gukunda umurimo, uburere mboneragihugu, uburenganzira bw’umuntu, kwirinda ingeso mbi zirimo no kwishora mu biyobyabwenge.
Iyi gukunda ikaba izajya iba buri wa Kabiri na buri wa Kane w’icyumweru kuva saa tatu za mu gitondo, kugeza saa sita z’amanywa, hamwe no kuva saa munani z’igicamunsi kugeza saa kumi.




Icyimpaye Jeannette says:
Kanama 6, 2024 at 6:25 pmNibyiza cyane rwose buriya bizabafasha no kumenyana nabagenzi babo bityo banapange uko bakora imishinga ibabyarira inyungu