Ruhango: Abayobozi basabwe kutagira uwo bemerera gutura mu manegeka

Uyu munsi ku wa 21Werurwe2022, Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’Ubutabazi Kayisire Marie Solange, yagiranye ibiganiro n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango, atanga inama z’icyakorwa mu guhangana n’ingaruka ziterwa n’ibiza, asaba ko abaturage bajya babuzwa gutura mu manegeka.
Ni mu gihe hirya no hino mu Gihugu hakomeje kugaragara ingaruka zituruka ku mvura nyinshi ikomeje kugwa muri ibi bihe, igateza inkangu zigahitana ubuzima bw’abantu, igasenya amazu n’ibikorwa remezo.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda), kikaba cyanatangaje ko imvura yari isanzwe igwa igiye kwiyongera, aho iteganyijwe mu gice cya gatatu cy’ukwezi kwa Werurwe 2022, ni ukuvuga kuva tariki ya 21 kugeza 31, iziyongeraho gato ugereranyije n’iyaguye mu gice cya kabiri.

Cyavuze kandi ko ingaruka ziterwa n’imvura, inkuba n’umuyaga mwinshi biteganyijwe zishobora kugaragara ahantu hatandukanye mu gihugu. Meteo Rwanda ikaba igira inama Abanyarwanda n’ibigo bireba gukomeza ingamba zo gukumira ibiza.
Muri biriya biganiro byahuje Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango na Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi, Minisitiri Kayisire yavuze ko abubaka bakwiye kugirwa inama yo gukora fondasiyo zikomeye, kuzirika ibisenge neza, guhoma inkuta neza, gufata amazi ava ku bisenge, gutunganya inzira z’amazi n’ibindi.
Yagarutse by’umwihariko no ku gukumira mu buryo bushoboka ibiza biterwa n’ibikorwa bya muntu birimo ubuhinzi, ubwubatsi bw’amazu n’ibikorwa remezo bitandukanye, kwangiza ibidukikije,…
Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’Ubutabazi Kayisire Marie Solange yasabye ko hashyirwa imbaraga mu bukangurambaga n’igenamigambi bisobanutse bigamije ko buri wese amenya akanagira mu gukumira ibiza.
Ati: “Gukumira no kugabanya ingaruka ziterwa n’ibiza ni inshingano ya buri wese, twese biratureba”.
Muri ibi bihe by’imvura nyinshi, Abaturarwanda bakomeje gukangurirwa kuba maso bagakumira ingaruka ziterwa n’ibiza.