Ruhango: Abanyeshuri basubiramo amasomo bacanye itoroshi kuko nta umuriro

Abatuye mu Murenge wa Byimana mu Kagali ka Nyarutovu ku gice cy’imisozi ya Saruheshyi bavuga ko kutagira umuriro w’amashanyarazi, bituma abanyeshuri basubiramo amasomo bacanye itoroshi, bakifuza ko bawuhabwa kuko ubanyuraho ujya gucanira ibindi bice.
Umwe mu batuye muri icyo gice cya Saruheshyi avuga ko afite umwana wiga ataha utabasha gusubiramo amasomo kubera ko nta muriro.
Ati: “Icyo nifuza ni uko ubuyobozi bwaduha umuriro tukawikururira tuwuzana mu nzu, kuko kutawugira bitugiraho ingaruka nyinshi aho nkanjye umwana mfite atabasha gusubiramo amasomo n’iyo abigerageje akoresha afatoroshi”.
Mugenzi we na we utuye mu Kagali ka Nyarutovu ku gice cya Saruheshyi avuga ko kutagira umuriro bibangamira abanyeshuri biga bataha kuko gusubiramo amasomo bifashisha agatoroshi.
Ati: “Kutagira umuriro ni ikibazo gikomeye kuri twe kuko nk’ubu mu rugo mfite umunyeshuri wiga mu mashuri yisumbuye ariko gusubiramo amasomo biramugora usanga turwanira agatoroshi muri make ubuyobozi bukwiye kudufasha kubona umuriro.”
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu Rusiribana JMV, avuga ko hari umushinga bafatanyije na REG mu gukwirakwiza umuriro ku buryo nabo bazagerwaho.
Ati: ” Ni byo bariya baturage twaraganiriye nanjye barakimbwira, rero dufite umushinga wo gukwirakwiza umuriro dufatanyije na REG, ku buryo mbizeza ko na bo bazagerwaho n’umuriro.”
Avuga ko kuri ubu abatuye Akarere ka Ruhango bafite umuriro w’amashanyarazi, bangana na 82%, aho ubuyobozi bw’akarere ku bufatanye n’abafatanyabikorwa hakomejwe gahunda yo gukwirakwiza umuriro ku bo utarageraho nkuko biri muri gahunda ya Leta ko Abanyarwanda bagomba kugerwaho n’umuriro w’amashanyarazi ku kigero cya 100%.
