Ruhango: Abangavu 171 batewe inda mu mwaka umwe

Imibare itangazwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango igaragaza ko kuva mu kwezi kwa Kamena 2023 kugeza mu kwa Gicurasi 2024, abana b’abangavu 171 bataruzuza imyaka 18 batewe inda zitateganyijwe.
Bamwe mu bana b’abangavu babyariye iwabo bigakoma mu nkokora ahazaza habo, bavuga ko ahanini kuba baratewe inda zitateganyijwe byaturutse ku kutitabwaho n’ababyeyi babo ngo babaganirize ku buzima bw’imyororokere.
Uwayezu Faustine, umwe mu bangavu babyariye iwabo, avuga ko kuba yaraguye mu bishuko byo guterwa inda, byaturutse ku kuba ababyeyi be bataramuhaga akanya ngo aganire nabo, noneho bikarangira impanuro azikuye kubandi batari ababyeyi be.
Ati: “Ubu mfite umwana w’imyaka itandatu nabyaye mfite imyaka 17, ariko kugira ngo bantere inda bituruka ku kuba ababyeyi banjye batarabashije kuganiriza ku buzima bw’imyororokere, kuko biberaga mu kazi kabo ubundi bagataha bananiwe bahita baryama. Ku buryo n’ibyo nabashaga kumenya kuri ubwo buzima bw’imyororokere nabikuraga hanze atari kubabyeyi, byanaje gutuma kubera kutamenya kubara ukwezi kwanjye narisanze banteye inda.”
Mukeshimana Rosine na we wabyariye iwabo akiri umwangavu avuga ko kuba yaratewe inda byaturutse, ku kuba iwabo barabagaho mu makimbirane ntibabashe ku mubonera umwanya wo kuganira na we, cyangwa ngo bamuhe ibyo akemeye byose.
Ati: “Jyewe iwacu Papa na Mama bahoraga batungana, ku buryo nta mwanya bampaga ngo mbashe kuganira na bo ku buzima bw’imyororokere. Yewe ari ni byo nabaga nkeneye byo kujyana ku ishuri ariko simbashe kubihabwa n’ababyeyi banjye, ari n’aho umuhungu wanteye inda yantegeye yitwaje kuba yaramfashaga kubona ibikoresho byo kujyana ku ishuri. Muri make ntabwo ababyeyi banjye bambaga hafi ngo banyigishe uko nakwitwara nk’umuntu wari uri mu rubyiruko.”
Mukangenzi Alphonsine, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Ruhango ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza, avuga ko mu rwego rwo kwita ku kibazo cy’abana babangavu baterwa inda, hatangijwe gahunda ya Masenge nawe Marume Mperekeza, aho urubyiruko ruri kuganirizwa, ku buzima bw’imyororokere no kwirinda ibishuko.
Ati: “Nk ‘ubuyobozi bw’Akarere twatekereje kwita ku kibazo cy’abana babangavu baterwa inda zitateganyijwe, hashyizweho gahunda ya Masenge nawe Marume Mperekeza, kuko twasanze ahanini bituruka ku kuba nta makuru baba bafite ku buzima bw’imyororokere, ahandi biterwa no kutaganirizwa n’ababyeyi babo, bikarangira rero baguye mu bishuko byo guterwa inda zitateganyijwe”.
Ku rundi ruhande, Mukangenzi asaba ababyeyi gushyira imbere umuco wo kuganiriza abana, bakabasobanurira ubuzima bw’imyororokere kuko mu biganiro ubuyobozi bugirana n’uru rubyiruko busanga hari aho ababyeyi batita ku kuganira n’abana babo ku myitwarire bakwiye kugira by’umwihariko ab’abangavu.