Ruhango: Abahinzi barifuza gusanirwa urugomero rwangiritse

Abahinzi bakorera ubuhinzi mu gishanga cya Base giherereye mu Murenge wa Bweramana mu Karere ka Ruhango, bavuga ko kubera urugomero rwa Nkubi rwangiritse bituma amazi yuzura mu mirima yabo.
Abo bahinzi bagize koperative ihinga umuceri mu gishanga cya Base bifuza ko ubuyobozi bubafasha gukemura icyo kibazo, urwo rugomero rwasenyutse rugasanwa.
Habinshuti Emmanuel umwe muri abo bahinzi bibumbiye muri koperative CORIBARU, avuga ko iyangirika ry’urugomero rwavomereraga imyaka ya bibateza igihombo cyane cyane mu gihe cy’imvura.
Yagize ati: “Kwangirika kwa ruriya rugomero rwa Nkubi, twe bituguraho ingaruka kuko mu gihe cy’imvura amazi aruzura akaba menshi bikarangira agiye mu myaka twahinze akayitwara ubwo tukagwa mu gihombo.
Twifuza ko ubuyobozi bwacu budufasha rukongera rukubakwa kuko mu mvura imyaka yacu iragenda kandi no mu gihe cy’izuba ntitubashe gukoresha amazi yarwo twuhira imyaka kuko imiyoboro nayo yangiritse.”
Mugenzi we w’umubyeyi avuga ko ikibazo cy’iyangirika ry’urugomero gikomeye kuko hari n’igihe bahumbika imbuto igahita itwarwa n’amazi.
Ati: “Rwose iyangirika rya ruriya rugomero rituma iyo duhinze tuba dusaba Imana ngo rutuzura, kuko amazi amanuka agahita yangiza imyaka tuba twahinze, ndetse kubera ko imiyoboro yayoboraga amazi yangiritse hari igihe duhumbika n’imbuto yaba itaramera amazi akaba arayitwaye. Muri make ubuyobozi budufashije rugasanwa byadufasha guhinga tudahangayikiye ko amazi azadutwarira imyaka.”
Umukozi wa koperative Coribaru ushinzwe ubuhinzi, Umuhoza Diane na we avuga ko ikibazo cy’urugomero rwa Nkubi gikomeye, kuko ubu amazi aba atemera yahindutse nk’umugezi ku buryo imvura iyo iguye ahita aruhukira mu myaka.
Ati: “Urugomero rwa Nkubi kuva rwakwangirika, twahuye n’ikibazo cy’amazi yarwo yabaye nk’umugezi ahora atemba, kuko mu gihe cy’imvura atwara imyaka, kandi ni ikibazo tumaranye igihe ku buryo ubuyobozi bukwiye kudufasha rugasanwa kuko hari n’igihe amazi amanukana n’imisenyi igahita yirunda ku myaka.”
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens avuga ko urwo rugomero rwangiritse ruzasanwa muri Mutarama 2025 gusa hakaba hari umushinga wo kurutunganya mu buryo burambye na wo uri gutunganywa.
Ati: “Icyo namaraho impungenge abahinzi bakorera mu gishanga cya Base, ni uko urugomero rwa Nkubi rwangiritse tuzarusana mu kwezi kwa mbere k’umwaka utaha wa 2025. Gusa dufite umushinga turi gukoranaho n’izindi nzego wo kurutunganya ku buryo nurangira tuzarutunganya mu buryo burambye naho ubu bwo tugiye kuba turusannye by’agateganyo.”
Koperative CORIBARU ihinga umuceri kuri hegitari 80 bakeza toni 311 naho mu gihembwe cya C (icya gatatu) igahinga ibishyimbo, igizwe n’abahinzi 926. Abo bahinzi bavuga ko mu gihe urugomero rwasanwa barushako kubona umusaruro wisumbuyeho.

