Rubavu: Ishuri ryabonye bake biga biruhuko bigira gushaka amafaranga

Ubuyobozi bw’ikigo cya GS Rubavu II giherereye mu Karere ka Rubavu, buvuga ko abana bamwe badakozwa ibyo kujya muri Gahunda Nzamurabushobozi, ahubwo bakigira mu mirimo imwe n’imwe ivunanye bashaka amafaranga.
Ubuyobozi bw’icyo kigo buvuga ko bishobora gutuma intego z’iyo gahunda ya Leta zitagerwaho kuri bamwe, kuko abakabaye bari mu masomo bayobotse imirimo ivunanye irimo kwikorera amatafari, kwikorezwa amazi aho bari kubumba, itaka n’ibindi.
Ibyo bikorwa bajyamo, bituma bataboneka mu ishuri maze igihembwe cyarangira bagasibira kandi nyamara bari gushobora kugira amahirwe yo kwimurwa binyuze muri iyo gahunda.
Imvaho Nshya yegereye bamwe mu banyeshuri bari muri gahunda ‘Nzamurabushobozi’ kuri GS Rubavu II, bagaragaza ko abanyeshuri batitabira ishuri bakajya mu mirimo, babiterwa n’ubuzima babamo abanda bakabiterwa n’isoni.
Manishimwe Mugisha wiga mu mwaka wa Gatanu w’amashuri abanza ubu akaba ari gusubiramo amasomo muri gahunda ya Nzamurabushobozi, yagize ati: “Hari abatinya ko abandi babaseka kubera ko bari kwiga abanda bari mu biruhuko bigatuma bataza kwiga.”
Yakomeje agira ati: “Hari n’abandi banga kuza kwiga atari ubushake ahubwo ari ubuzima babayemo, ugasanga abyukiye mu mirimo y’abandi iramuha amafaranga iwabo bararya. Hari abo tunyuraho bari kwikorera amatafari abanda bari gukora indi mirimo ariko ukaba utamubwira kubivamo ngo yemere kubera ko ashobora no kuba yabigiyemo iwabo babizi.”
Uwitwa Giraneza Murodekayi wiga mu mwaka wa Gatanu aganira na Imvaho Nshya, we yagize ati: “Nkanjye abo nzi turi mu myaka imwe banze kuza, babitewe n’uko banga kwambara umwambaro w’ishuri mu biruhuko. Babifata nk’igisebo ubundi bakigira mu yindi mirimo.”
Umwe mu babyeyi waganiriye na Imvaho Nshya, ahamya ko hari n’abana baba badashaka kwiga bityo bakajya ba batoroka bakajya muri iyo mirimo gusa anagaragaza ko hari uruhare rw’ababyeyi bamwe, asaba Ubuyobozi gukomeza gukangurira abana ndetse n’ababyeyi bamwe kumenya uruhare rwabo no kurinda abo bana imirimo.
Murorunkwere Goreth yagize ati: “Abana baratoroka, wabyuka ugasanga umwana yagiye mu mirimo runaka, Umuyobozi w’Umudugudu yamubona ari muri gahunda yo gushaka abo bana batajya ku ishuri ukumva araguhamagaye ugatungurwa. Twasaba ko twakomeza gufatanya mu kwigisha abana ariko ababyeyi bamwe bakeneye gukomeza kwigishwa bakerekwa inshingano zabo ndetse n’abana bagafashwa kubimenya ari nabyo duhora dusaba ubuyobozi.”
Kucyo kuba hari ababyeyi birengagiza inshingano zabo bakohereza abana mu mirimo Murorunkwere yagize ati: “Icyo navuga ni uko hajya hakorwa igenzurwa umubyeyi ugaragaweho n’icyo kintu cyo kohereza abana mu mirimo akabibazwa kandi bizagira icyo bikemura.”
Nahayo Peter, umwarimu wigisha isomo ry’imibare mu mwaka wa Gatanu w’amashuri abanza, yabwiye Imvaho Nshya ko hari abana batabona ku ishuri biturutse ku bushobozi bw’abana baturukamo.
Yagize ati: “Ikibazo cy’abana batitabira, mbona bituruka ku bushobozi bw’imiryango abo bana baba baturukamo, wenda ugasanga mu biruhuko ni wo mwanya abonye n’ababyeyi batabyitaho. Twe nk’abarezi dukomeje ubukangurambaga tunyuze ku babyeyi babo na cyane ko tuba dufite imyirondoro y’abo babyeyi kandi twizeye ko bizatanga umusaruro.”
Umuyobozi w’ikigo cya GG Rubavu II, Hafashimana Fidele, agaragaza ko abo bana bata ishuri babazi ndetse ko bakomeje ubukangurambaga bwo kubagarura ku ishuri n’ubwo ngo biba bigoranye.

Yagize ati: “Hari abanyeshuri bamwe na bamwe batitabiriye gahunda ya ‘Nzamurabushobozi’ ariko nanone hari abitabiriye. Twari dufite abana 389 bagombaga kuzagaruka kwiga mu biruhuko ariko ubu tubona abana 300, hagasigara abana 89 batitabira ariko twafashe ingamba zo kumanuka tukagera kuri buri mubyeyi ari na ho twaboneye ko hari ababyeyi basibya abana bakabajyana mu mirimo ugasanga dusanze umwana ari mu mirimo yo kwikorera amatafari.”
Umuyobozi w’ishuri avuga ko uruhare runini ari urw’ababyeyi bagomba kohereza abana ku ishuri, icyakora ashimangira ngo bakomeje ubukangurambaga.
Ati: “Uruhare runini ni urw’ababyeyi bagomba kohereza abana ku ishuri ariko ubukangurambaga burakomeje kuko tuba twifuza ko bagira ubwitabire 100%. Uyu munsi dufatanyije n’abarimu, tugera ku miryango y’abana batitabira neza, bamwe bakaza ariko abanda bakanga kuza.”
Hafashimana Fidele asanga icyakemura icyo kibazo ari ugukomeza ubufatanye n’inzego zibanze bakajya bakomeza gukangurira ababyeyi b’abana ndetse n’abana ubwabo kwitabira ishuri ndetse bikananyuzwa cyane mu nteko z’abaturage.
Avuga ko kandi zimwe mu mpamvu zituma abana batitabira ari uko baba badafite indangamanota zabo aho yasobanuye ko iyo umwana atamenye umusaruro we biba binagoye ko yitabira iyo gahunda, agasaba ababyeyi kujya bashishikarira kugera ku ishuri bagafata indangamanota z’abana babo kugira ngo bamenye uko babafasha.
Imvaho Nshya yashatse kumenya uburyo inzego zishinzwe uburezi mu Karere zikurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’iyo gahunda ababishinzwe ntibabasha kubonekera ku gihe.
Gahunda Nzamurabushobozi igamije gufasha abanyeshuri kugira ubumenyi buhagije butuma bimukira mu wundi mwaka aho gusibira mu mwaka barimo.
Ni gahunda yashyizweho na Leta y’u Rwanda igamije guteza imbere ireme ry’uburezi binyuze mu gufasha abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye kudasibira aho mu gihe cy’ibiruhuko abagize amanota make basubira ku ishuri bagasubirirwamo amasomo bigatuma bimuka cyangwa se bagakomeza gusibira bitewe n’uko bitwaye.
