Rubavu: Iherezo ry’umuco wa ‘ndongora nitunge’ wari ufitwe n’abagabo

Abaturage bo mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Nyamyumba bavuga ko umuco wa ‘ndongora nitunge’ wahindutse kuko ngo abagore n’abagabo basigaye bafatanya bagakorera urugo rwabo bagamije iterambere rimwe.
Ni umuco watangiye kumvikana mu Karere ka Rubavu by’umwihariko mu Murenge wa Nyamyumba, mbere ya 2018 aho abagore bavugaga ko bakora cyane kugira ngo batunge umugabo n’abana.
Abagore bavugaga ko nta kindi bakora uretse gutunga abagabo babo, rimwe na rimwe bakajya babashakira amafaranga yo kunywa inzoga ku bazinywa, ari byo bitaga “kubagurira agacupa.”
Mu buryo bwo kwikomeza, abagore bavugaga ko impamvu bafashe umuco wa “ndongora nitunge”, ari uko akazi k’abagabo kari karabuze hakaboneka ak’abagore.
Kugeza ubu, aba bagore n’abagabo bavuga ko byamaze guhinduka kuko ngo umuryango wicara hamwe ukajya inama zo guteza imbere urugo rwabo inshingano ntiziharirwe umugore gusa.
Karekezi Pierre Celestin, yagize ati: “Kugeza ubu, nta mugabo wo muri Nyamyumba cyangwa ahandi muri aka Karere ugitunzwe n’umugore we ngo yirirwe anywa. Umugabo yamaze kumenya ko akwiriye kwitunga ndetse amenya ko ari we muyobozi w’urugo rwe, w’umuryango kandi ko nta kundi bigomba kugenda. Umugabo wa mbere yirirwaga hano, akibwira ko akazi ke ari ukurongora gusa. Ubu turakora. Wari umuco mubi ubu waracitse.”
Agaruka ku bagaragayeho uwo muco yagize ati: “Mbere bategerezaga abagore bagiye gucuruza, bagatekereza ko nibaza ari bo bahaha ariko kugeza ubu byarahindutse. Ndongora nitunge yaracitse kuko bigaragarira mu Nteko z’Abaturage no mu miryango kuko abagabo bagabanyije kwibera mu kabari cyane.”

Undi yagize ati: “Hari abagore babaga mu ngo byitwa ngo bafite abagabo basa n’aho bitunze ariko ubu byaragabanyutse, kuko umugore asigaye ajya mu kazi n’umugabo akajya mu kazi bagatunga urugo rwabo.”
Yakomeje agira ati: “Impamvu twishimira ko byakemutse, ni uko ababyeyi bamwe bagiye begera abana babo bakabahana, n’abagabo bamwe bakitabira umugoroba w’ababyeyi inama za Leta zikabasha kubageraho ku buryo twishimira umusaruro uri kuvamo”.
Umugore waganiriye na Imvaho Nshya yagize ati: “Erega burya abagabo ba hano na bo bagize ibitekerezo byiza basanga umuntu w’umugabo akwiriye gufata inshingano aho kuzerekeza ku mugore gusa kandi baba barashakanye ngo bafatanye. Umugabo wo muri Nyamyumba, arabyuka akajya mu kazi, agakora agataha akita ku mugore n’abana. Bamenye agaciro kabo.”
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rubavu Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage Ishimwe Pacifique, avuga ko guhozaho k’ubuyobozi no gusobanuka kw’abaturage ari byo biri kubafasha gucika kuri uwo muco, ahamya ko ubuyobozi bwakoze uko bushoboye bubereka ko ‘ndongora nitunge’ atari iby’i Rwanda.
Ati: “Iyo mvugo ntabwo tujya tuyemera, ni na byo twabanje kubabwira ko atari iby’i Rwanda mu by’ukuri, ni imico mibi abantu baba barize mu bice bitandukanye ariko tudashyigikira nk’Ubuyobozi. Ibyo byaterwaga n’amakimbirane yo mu ngo aho abagize umuryango batabashakaga kumvikana ku nshingano, ugasanga inshingano zimwe ziharirwa umugore ariko mu by’ukuri inshingano z’urugo abantu bose bakwiriye kuzisangira.”
Yakomeje agira ati: “Ni cyo twakomeje kubigisha kuko mu rugo haba ibintu byinshi. Twababwiye ko inshingano zisangirwa nk’abashakanye kandi turishimira ko byatanze umusaruro.”
Haba abaturage n’ubuyobozi barishimira ko umuco wa ndongora nitunge wahindutse amateka, kuri ubu n’abasore bajya gushaka babanza gutegura uko imiryango yabo izubakwa.