Rubavu: Batangiye kwitwararika mu gihe hatangajwe imvura nyinshi

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Mata 6, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Abaturage bo mu Karere ka Rubavu, bavuga ko batangiye uburyo bwo kurinda inzu n’imirima yabo mu gihe hateganywa imvura nyinshi mu mezi ya Mata na Gicurasi 2025 nk’uko bitangazwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda).

Aba baturage bavuga ko ku bufatanye n’inzego z’ubuyobozi basobanuriwe uburyo bwo kurinda inzu zabo bazirika ibisenge, bagaca n’imiferegi inyuramo amazi ndetse no mu mirima aho bishoboka bagaca amaterasi.

Ni ubwirinzi bahamya ko busa n’ubwatangiye kare kubera ko Akarere ka Rubavu ari kamwe mu Turere twibasirwa cyane n’ibiza biturutse ku mugezi wa Sebeya.

Rudakubana Ganza Aimable utuye mu Murenge wa Rugerero, yagize ati: “Akarere ka Rubavu dutuyemo ni Akarere gakunze guhura n’ibiza cyane ndetse bigatwara n’ubuzima bw’abantu. Ubu rero ikintu twatangiye gukora ni ukwirinda binyuze mu kuzirika ibisenge ndetse no guca imiferege aho amazi azajya aca hafi y’amazu yacu n’ingo zacu.”

Mugenzi we witwa Patrick Kamana, yagize ati: “Ubuyobozi bwadufashije kumenya uburyo bwo kwitegura imvura iri mu Mezi ari imbere. Ubu njye inzu narayiziritse igisenge ntabwo cyatwarwa n’umuyaga cyangwa imvura nyinshi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Mulindwa Prosper, avuga ko bwiteguye neza guhangana n’imvura nyinshi ishobora kugwa mu bihe biri imbere kuko bigishije abaturage uko bakwirinda mu ngeri zose.

Ati: “Ibiza twarabyiteguye kuva bya bindi byo muri 2023 byaba kuko guhera icyo gihe hakozwe ibikorwa bigamije gukumira ibiza harimo kubaka ibikorwa remezo byakozwe nko kubaka ‘Damu’, kubaka inkuta hafi ya Sebeya, kubaka ikiraro cya Nyundo no kuvana abaturage mu nkengero za Sebeya muri metero 10.”

Yakomeje agira ati: “Ikindi gikomeye twakoze ni ukwigisha abaturage kuko ni bo ba mbere barwanya ibiza kurenza n’abandi bose. Rero bagiye bahugurwa mu bihe bitandukanye.”

Meya Mulinda akomeza avuga ko mu bindi byakozwe harimo gucukura amaterasi, gucukura imirwanyasuri mu misozi, abanyeshuri mu bigo by’amashuri bigishwa uburyo bwo kwirinda ibiza bafatanyije n’abarimu babo ndetse banigisha abaturage binyuze mu masibo yabo.”

ACP Egide Mugwiza, Umukozi muri Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) Ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, yahamije yavuze ko mu byakozwe hagamijwe kwirinda ibiza mu Karere ka Rubavu, harimo no kubuza abaturage gutura ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga mu gihe cy’imvura.

Ati: “Dushishikariza abaturage kwirinda gutura mu nkengero z’imigezi n’ubwo hari itegeko ribuza abantu kubaka muri metero 10 uvuye ku mugezi ariko ujya kubona ukabona abantu barahubatse. Ikindi tubasaba ni ukwirinda gutura ahantu ho mu manegeka hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga ndetse no kwita ku myubakire yabo ikagira ubudahangarwa.”

Yagaragaje ko mu iteganyagihe Meteo Rwanda yatanze, kuva ku 01 Mata kugeza tariki 10 Mata mu Karere ka Rubavu hari imvura nyinshi bityo bagasaba abaturage gusibura imiferege birinda no kugendagenda mu mvura na cyane ko mu mezi ya Mata na Gicurasi hagwa imvura nyinshi.

ACP Egide Mugwiza yagaragaje ko imiryango 1622 ari yo ituye ahantu h’amanegeka mu Gihugu hose, ikaba izimurwa ikajynwaa ahadashyira ubuzima bw’abayigize mu kaga.

Mu Karere ka Rubavu by’umwihariko, habarurwa imiryango 452 izimurwa ikava mu manegeka.

Abaturage basabwa gutura inyuma ya metero nibura 10 uvuye ku mugezi
ACP Egide Mugwiza, Umukozi muri Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) Ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi
  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Mata 6, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE