Rubavu: Baratabariza umubyeyi urarana n’abana 4 mu gikoni yatijwe cyenda kubagwaho

Dusabimana Emerita utuye mu Murenge wa Nyundo, Akagari ka Terimbere, Umudugudu wa Terimbere, avuga ko aba mu gikoni kimeze nko hanze gishobora ku mugwaho igihe icyo ari cyo cyose kubera ko we n’abana be badatandukanye n’abatuye hanze.
Uwo mubyeyi avuga ko ubwo buzima bubi abayemo aho ararana n’abana bane barimo n’ufite imyaka 16 mu gikoni kidashinga, byaje nyuma y’uko apafusha umugabo mu 2011.
Yagize ati: “Mbere nabaga i Kigali mu Karere ka Kicukiro n’umugabo wanjye, aza kurwara muri 2011 apfa muri uwo mwaka azize uburwayi busanzwe. Yarashakishaga nanjye nkacuruza uduconsho ariko tugahuza tukabaho. Ubwo rero amaze gupfa ubuzima bwabaye nk’ubuhagaze biranga, ndashoborwa kuko twari dufitanye abana bane birangira ngarutse ino mu Karere ka Rubavu mu muryango we, nawo wari utishoboye”.
Akomeza agira ati: “Nageze hano mu muryango we, umukecuru we nta kintu yagiraga uretse inzu yari afite yonyine. Ubwo nabaye aho nkatera ibiraka ngo ndebe ko njye n’abana banjye twaramuka. Igihe cyarageze ubushobozi bwanze umukecuru yarambwiye ngo njye gushaka aho nkodesha n’abana banjye bane ubwo muri 2012 ntangira kwirwanaho njyenyine.”
Avuga ko akigera muri ubwo buzima bwo gukodesha bitari bimeze nabi cyane nk’ubu kuko ngo yabashaga kubona abamuha akazi akajya kwikorera amatafari mu kirombe n’ahandi.
Ati: “Uko byari biri mbere ntabwo bimeze nk’uko bimeze ubu, nabashaga kujya mu kirombe nkikorera amatafari cyangwa amabuye, nkaba nacyura nk’igihumbi ariko uko iminsi yagiye itambuka mu 2015 ubuzima bugenda bwanga, abana bagiye kujya ku ishuri, bakabura amakayi, imyambaro y’ishuri n’ibindi kuko bari bane ndi umwe.’
Yongeyeho ati: “Aho nabaga bansohoye mu nzu kubera kubura ikode amezi menshi ni ho nabuze epfo na ruguru, umuturanyi ampa igikoni cye nkizamo nkibanamo n’abana batanu. Iki ni icyikoni nahawe n’umuturanyi. Ndatabaza abagira neza kundwanaho nkaba nakubakirwa.”
Avuga ko asasa ikirago bose bakajyaho cyakora ngo akabangamirwa nabyo cyane.
Ati:”Dusasa ikirago twese tukaryamaho hamwe n’umwana wanjye w’imyaka 16 y’amavuko ariko mbangamirwa no kurarana n’umwana ungana utyo mu cyumba kimwe ku kirago kimwe. Iwacu sinajyayo kuko ntacyo bafite nanjye byambanye byinshi”.
Umuturage utifuje ko amazina ye ajya hanze avuga ko bahangayikishijwe n’uko abayeho.
Ati:”Ubuzima bwe buragoranye kuko isaha n’isaha twakumva ngo iki gikoni cyamuguyeho n’abana be. Ikindi kandi tekereza nawe kurarana n’abasore bangana kuriya. Ntiyakuramo imyenda, mbese biragoye. Abayobozi baramuzi ahubwo ntituzi impamvu ituma adafashwa kuko twe abaturanyi dukora ibyo kumuha amafunguro iyo twaronse.Twe tubona Ubuyobozi bwamwubakira akirwanaho mu bindi.”
Undi muturage yagize ati: “Dusabimana Emerita mu byo akeneye harimo ; kubakirwa inzu nk’umuntu utishoboye, gushakirwa igishoro no guhabwa ku zindi nkunga z’abatishoboye.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage Ishimwe Pacifique, yavuze ko batakwemera gutererana umuturage ubayo nabo, yemeza ko baramushaka bakamufasha icyakora avuga ko mu byo bigisha abaturage harimo no kwigira mu bushobozi buhari ariko abadashoboye bakimenyekanisha kugira ngo bunganirwe.
Ati: “Ntabwo twakwemera ko umuturage wacu abaho nabi tubibona, turareba uko we n’abana be babayeho tugire uko tubitaho, tumenye uwamutije igikoni. Hanyuma turebe icyo ashoboye tube twanamwunganira duhereye ku byananiranye”.
Mu Murenge wa Nyundo aho Dusabimana Emerita atuye hari kubakirwa abaturage 16 harimo inzu nshya nabo bari gufasha gusana izari zubatse nabi kubera ubushobozi buke bwa ba nyirazo.


