Rubavu: Ba rwiyemezamirimo bashora abana mu guhonda amabuye bagata ishuri

Bamwe mu babyeyi bo mu Kagari ka Muhira, mu Murenge wa Rugerero, Akarere ka Rubavu bavuga ko bahangayishijwe na ba rwiyemezamirimo baha abana bato akazi ko guhonda amabuye mu birombe byabo babashukishije amafaranga y’intica ntikize bakaba basaba inzego bireba kwita kuri iki kibazo hagafatwa ingamba ku babaha akazi.
Umwe mu babyeyi wo muri uwo Murenge wa Rugerero witwa Muhorakeye Anisie yagize ati: “Dufite ikibazo muri iyi minsi cy’abana twohereza ku ishuri bakanga ahubwo bakajya guhonda amabuye bakurikiye amafaranga kandi ibyo babishigikirwamo n’aba nyiribirombe aho babaha inyundo bagahonda amabuye nyuma bakabahemba intica ntikize, iki kibazo kandi kirazwi ariko ntabwo tubona hafatwa ingamba”.
Sezikeye Erasme avuga ko abana usanga bashukishwa amafaranga cyane nko muri wikendi aho baba bagiye muri ibyo birombe buhoro buhoro bakagenda banga ishuri.
Yagize ati: “Nkanjye umwana wanjye yatangiye ajya gutunda amabuye mu gihe batagiye kwiga njye nkagira ngo yenda azakomeza gahunda ya wikendi cyane ko udufaranga yakuragamo nabonaga azanyemo nk’udukayi dutatu naho byari ukugira ngo anshuke numve ko atayapfusha ubusa, ubu rero byageze aho arerura, asigaye abyukira mu kirombe rwose ahonda amabuye, ubundi akajya kubumba amatafari, twifuza ko hakurikizwa itegeko rihana umuntu wese ukoresha umwana utarageza mu myaka y’ubukure.”
Umwe mu bana baganiriye n’itangazamakuru, uri mu kigero cy’imyaka 12, yavuze ko bamwe bagenda batwarwa buhoro buhoro n’irari ry’amafaranga bikababuza kwiga.
Yagize ati: “Nkanjye natangiye mponda amabuye bakampemba amafaranga 1 000 kuko najyaga nkora ku wa Gatandatu no ku Cyumweru, mbonye ko birimo inyungu mpitamo kuva mu ishuri, ubu nteganya kuzakusanya amafaranga nkajya gukorera uruhushya rwo gutwara moto, ubu ntabwo nasubira mu ishuri kuko numva ntabasha kwiga ubu maze umwaka mponda amabuye iyo ngejeje dayihatsu banyishyura ibihumbi 8.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge Rugerero Uwajeneza Jeannette, avuga ko iki kibazo bagiye kugihagurukira basura buri kirombe kugira ngo abakoresha abana bahabwe inama zituma bakwiye kudakomeza gushora abana mu mirimo y’ingufu nko mu kirombe cya Kasonga.
Yagize ati: “Abana bose kuri ubu basabwa kujya ku ishuri dufite gahunda y’umuyobozi mu isibo kugira ngo turebe urwitwazo imiryango yaba ifite rutuma abana batajya ku ishuri, aho mu kirombe cya Kasonga n’aho ubwo bivugwa ko hari abana bataye ishuri tugiye kuhagera turebe kandi mu minsi mike birakemuka”.
Mu Karere ka Rubavu hakunze kugaragara abana bikorera amatafari, kimwe n’ibindi biraka bisaba ingufu, harimo no guhonda amabuye bakuramo garaviye n’abandi bakora mu birombe by’imicanga ibintu inzego zivuga ko zahagurukiye.