Rubavu: Abanyamahoteli n’amacumbi bakangurirwa gutegurira abalikiya udukingirizo

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Kamena 29, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Abikorera bo mu Karere ka Rubavu bafite amahoteli n’amacumbi bakangurirwa kwita ku buzima bw’abakiliya babateganyiriza uburyo bwo kwirinda kwandura virusi itera SIDA, by’umwihariko muri serivisi batanga bagategura n’agakingirizo, hadategerejwe ko umukiliya iyo agakeneye babanza kujya kukagura hanze.

Ubu butumwa bwatanzwe n’Urugaga rw’abikorera mu Karere ka Rubavu (PSF Rubavu) rushishikariza abikorera bari muri ibyo bikorwa ko muri serivisi batanga hagombye kubamo kubungabunga ubuzima bw’ababagana, muri serivisi bateganya hakabamo n’agakingirizo babarinda kuba bakwandura virusi itera SIDA.

Hari mu bukangurambaga urwego rw’abikorera ku bufatanye n’abanyamakuru bibumbiye mu muryango ABASIRWA, bandika inkuru kuri SIDA basuye amwe mu mahoteli, utubari n’amacumbi byo mu mujyi wa Rubavu bareba uko serivisi batanga harimo n’uburyo bwo gufasha ababagana kwirinda virusi itera SIDA, babateganyiriza agakingirizo.

Umwe mu bafite hoteli mu mujyi wa Rubavu yabwiye Imvaho Nshya ko mu bakiliya baza babagana, iyo hari ukeneye agakingirizo, bajya kukamugurira hanze.

Yagize ati: “Iyo hano haje abakiliya, tubereka ibyumba, hanyuma iyo hari ukeneye kwikingira mu gihe akora imibonano mpuzabitsina, arakadutuma tukajya kukamugurira hanze ya hoteli kandi si kure, nta mpungenge ko batabona ubwirinzi.”

Ku bijyanye no kuba badafasha udukingirizo mu byumba, yavuze ko bishobora kubangamira serivisi zindi zitangirwa muri hoteli bitewe n’imyemerere ndetse n’umuco w’abakiliya babagana.

Undi ufite amacumbi we yavuze ko abafite gahunda baza bakizaniye.

Ati: “Iyo hari abaje gufata amacumbi bafite gahunda yo gukora imibonano mpuzabitsina baza bizaniye agakingirizo cyangwa se bakakadutuma, tukajya kukabagurira kandi akenshi abagabo ni bo batinyuka gusaba iyo serivisi.”

Mu bagana amacumbi, hari abajyayo bijyaniye udukingirizo

Umwe mu ndangamirwa yo mu mujyi wa Rubavu waturutse mu Ntara y’Amajyepfo, yavuze ko yagiye iyo kuko ariho abona amafaranga menshi kandi anibuka gukoresha agakingirizo ngo yirinde ubwandu.

Yagize ati: “Naturutse mu majyepfo nza ino i Rubavu, umuntu aba ashakisha imibereho, ariko tunirinda, aha ni ho mbona amafaranga kurusha aho nakoreraga mu Majyepfo.”

Uhagarariye koperative Abiyemeje guhinduka Gisenyi y’abahoze ari indangamirwa bakishyira hamwe bagakora ubudozi n’ubukorikori, yavuze ko bigisha abakiburimo ko ari ngombwa kwirinda gukomeza gukwirakwiza ubwandu, babakangurira gukoresha agakingirizo.

Yagize ati: “Twibumbiye muri koperative Abiyemeje guhinduka Gisenyi, dukora ubudozi n’ubukorikori [….] hano dutanga serivisi kuri buri wese, ari umugabo, umugore, kuri bagenzi bacu bakora umwuga w’uburaya.

Serivisi dufite harimo ko dutanga udukingirizo ku buntu, dutanga uburyo bwo kwipima virusi itera SIDA (Self-test) ku buntu, tunafite amavuta afasha abatinganyi.”

Yakomeje asobanura ko mu bakora uburaya bagera ku 3564 bari mu Karere ka Rubavu bari mu matsinda yizigama akanagurizanya hirya no hino mu Tugari, abo muri koperative babageraho bagakangurira bagenzi babo kwirinda, bakabigisha gukoresha agakingirizo. 

Mu kwegereza abantu uburyo bwo kwirinda ubwandu bwa virusi itera SIDA, mu mujyi hashyizwemo kiyosike zitanga udukingirizo.

Niragire Jean d’Amour ukorera muri kiyosike itari kure ya Petite barriere yavuze ko abantu bakoresha udukingirizo, batakitinya kandi abaza kudushyikira batubona, cyane ko dutangirwa ubuntu.

Niragire Jean dAmour ukorera muri kioske itanga udukingirizo ku buntu hagamijwe gufasha abantu kwirinda kwandura VIH/SIDA

Yagize ati: “Nta muntu tugurisha agakingirizo, tubutangira ubuntu, abadukeneye baraza iyi serivisi abantu bamaze kuyibonamo, abantu baza gushyikira udukingirizo. Ni abantu b’ingeri zose, abenshi muri bo baza aha ni abamotari, abakarani, abanyeshuri.”

Niragire yavuze ko udukingirizo tutajya tuhabura, kandi ku munsi yakira abantu bari hagati ya 20 na 30, ab’igtsina gabo akaba ari bo biganza. bahera saa kumi n’imwe z’umugoroba kugera saa saba z’ijoro

Ati: “Udukingirizo ntitubura hano. Muri uku kwezi baduhaye udukingirizo 14 000, ubu nsigaranyemo 5 000 Iyo ari utw’umunsi umwe tubaha 3, ariko ufite impamvu zihariye tumuha twinshi, dushobora kugera kuri 30.

Ukuriye urugaga rw’abikorera mu Karere ka Rubavu, Rudasigwa Eric yavuze ko bagiye kongera imbaraga mu bukangurambaga kugira ngo mu mahoteli n’amacumbi n’utubari habonekemo udukingirizo.

Rudasingwa Eric avuga ko Akarere ka Rubavu kagiye kongera imbaraga mu bukangurambaga

Ati: Mu by’ukuri turabizi ko abacumbikira abantu hatari uburyo bwo kurwanya virusi itera Sida, abadukeneye batuma abakozi bakatubazanira. [….] turateganya gukora ubukangurambaga kugira ngo amacumbi abe afite udukingirizo, nibura aho bakira serivisi uwagakenera nako abe yakabona hafi.”

Urugaga rw’abikorera rukaba rusaba ko abanyamahoteli, utubari n’amacumbi bashyira udukingirizo muri serivisi batanga nk’uko baha umuntu icyumba, isabune n’ibindi.

Nk’uko amahoteli atunganya ibikenerwa nk’ibitanda bishashe neza akwiye no kwibuka gushyira udukingirizo mu byumba
Udukingirizo dufasha kwirinda gukwirakwiza virusi itera SIDA
  • NYIRANEZA JUDITH
  • Kamena 29, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE