Rubavu: Abahawe amazi meza n’ubwiherero mu makoro baravuga imyato Leta

Abaturage babarizwa mu ngo 380 zagejejweho amazi meza n’ubwiherero bugezweho buhangana n’imbogamizi y’ubutaka bugizwe n’urutare mu Murenge wa Cyanzarwe n’uwa Mudende, Akarere ka Rubavu, baravuga imyato Leta y’u Rwanda idahwema kugaragaza ko ishyize umuturage ku isonga muri gahunda zose zigamije iterambere ry’igihugu.
Abo baturage ni abagenerwabikorwa b’inkunga yatanzwe n’Ambasade y’u Buyapani ibinyujije mu Muryango Nyarwanda utegamiye kuri Leta Hand In Hand For Development, bishimira ko bagejejweho amazi meza n’ubwiherero bugezweho bujyanye n’imiterere y’aho batuye harangwa n’amakoro, aho gucukura umusarani bishobora umugabo bigasiba undi.
Kankwanzi Agnes, umwe muri abo baturage utuye ahitwa Kanembwe, Akagari ka Busigari Umurenge, wa Cyanzarwe, yavuze ko mbere bakoraga ibilometero biri hagati ya 10 na 20 kugira ngo babone amazi meza ndetse bigasaba kwirirwa batonze imirongo.
Ashima abaterankunga babagejejeho amazi, yagize ati: “Ndashima Leta y’u Rwanda ituzanira abaterankunga nk’igihugu cy’u Buyapani, mbere uyu muryango Hand In Hand For Development utaraza twari mu bwigunge dukora ingendo ariko tubonye amazi birakemuka.
Kubera kubura amazi no kuba dutuye mu makoro ku rutare twagorwaga no gucukura ubwiherero bigatuma umwanda uwusanga mu mirima byaduteraga indwara nyinshi cyane ariko ntabwo bizongera tugiye kubaho neza nta kibazo.”
Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda Fukushima Isao n’ubuyobozi bw’Umuryango Hand In Hand, bemeje ko bafashije aba baturage muri gahunda yo kurwanya ibibazo bibangamiye imibereho myiza, aho abaturage batari borohewe no kubona amazi hafi yabo ndetse kubera imiterere y’ubutaka bw’amakoro bitari byoroshye gucukura ubwiherero .
Hatangimana Mugabe Isaac, Umuvugizi w’Umuryango Hand In Hand for Development, yavuze ko abaturage begerejwe amazi binyuze ku bigega 70 bihuriweho n’imiryango ine ituranye, azabafasha kugira isuku yaba mu nzu zabo, ku myambaro, ku byo barya ndetse no mu bwiherero.
Yagize ati:”Abaturage bakoraga urugendo rurerure bagiye gushaka amazi ariko twabahaye ibigega bizabafasha kujya babona amazi bitabagoye nka mbere.
Twabahaye ubwiherero bufite ikoranabuhanga; icya mbere burahendutse, ntabwo busaba gucukura kubera batuye mu makoro aho utabasha kwasa urutare, burubakiye ku buryo umusarane nujya wuzura tuzajya tubafasha kuvidura, dushyiremo iminyorogoto ituma hakorwa ifumbire y’imborera bakoresha mu mirima yabo, bityo ikibazo cy’imirire mibi itera igwingira kibe amateka.”
Mugabe yemeza ko muri uyu mushinga banafashije abaturage babaha uburyo bwo kuyungurura amazi bahabwa ibikoresho by’ikoranabuhanga (filter).

Nzabonimpa Deogratias Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Rubavu, yashimye Ambasaderi w’u Buyapani n’Umuryango Hand In Hand for Development umusanzu wabo mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage, yizeza ko bazafatanya n’abaturage mu gusigasira ibikorwa.
Ati:”Inaha twari duhangayikishijwe no kubona ubwiherero buhangana n’imiterere y’ubutaka ariko abafatanyabikorwa batwigiye uburyo bw’ikoranabuhanga ku bwiherero, amazi n’ibindi. Muri iyi miryango ikibazo kijyanye n’isuku n’isukura kirakemutse ibyo twabonye turafatanya bigere kuri benshi batuye mu makoro. Turizeza gufatanya n’abaturage mu kubisigasira dusaba abaturage kububyaza umusaruro.”
Yakomeje ashimira Ambasade y’u Buyapani imishinga myinshi bakorana na Leta y’U Rwanda igamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage.
Ambasaderi fukushima Isao na we yashimye Leta y’u Rwanda ku mikoranire myiza bafitanye, yavuze ko na bo bishimira kugira uruhare mu guhindurira imibereho abaturage ikarushaho kuba myiza.
Ati: “Twafashe ingamba zo guhangana n’ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage muri Afurika cyane mu Rwanda. Dutewe Ishema no kugera mu baturage tugasanga ibikorwa bahawe byabagiriye akamaro. Ingo twasuye twasanze ziri gufata neza ibikorwa remezo by’isuku n’isukura twabegereje tubasaba gukomeza kubibyaza umusaruro kuko ni ibyabo.
Yakomeje agira ati: “Amazi meza, isuku n’isukura ni ingenzi mu buzima. Turashima u Rwanda binyuze muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ko hari gahunda yo kuba abaturage 100% bagerwaho n’amazi meza bitarenze muri 2024, tuzakomeza gufatanya mu gukora ikintu cyose cyahindurira ubuzima abaturage.”
Uyu mushinga bivugwa ko watwaye amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 90, hubakwa ibigega 70 bifasha ingo 380, ubwiherero 70, ibikoresho biyungurura amazi 50 byose mu rwego rwo kunoza isuku n’isukura no kwegereza abaturage amazi meza.
Hanasinywe amasezerano yo gufasha abaturage bahuye n’Ibiza bya Sebeya batuye muri Kanama, Nyundo na Rugerero muri Rubavu.









