Rubavu: Abagororwa bakanguriwe kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa

Abagororwa bo mu Karere ka Ngororero bagororerwa mu Igororero rya Nyakiliba riherereye mu Karere ka Rubavu basabwe n’abayobozi bo mu Karere ka Ngororero kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa, ubwo babasuraga.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’ Ubukungu, Uwihoreye Patrick n’itsinda bari kumwe, basuye Igororero rya Nyakiliba mu Karere ka Rubavu, mu rwego rwo kuganira n’abagororwa kuri gahunda y’Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda Igihugu cyimakaje ndetse no kubagaragariza aho Akarere kageze mu Iterambere.
Yabasabye ko mu gihe bazaba bafunguwe bazafatanya n’abandi mu kubaka igihugu kirangwa n’ubumwe.
Ati: “Igihe muzaba mufunguwe, ndabasaba ko mwazakomeza gufatanya n’abandi mu kubaka Igihugu mwimakaza Ubumwe n’Ubudaheranwa nk’isoko dusangiye.”
Padiri Ntirandekura Gilbert yabagejejeho ikiganiro ku nsanganyamatsiko y’uku kwezi kwahariwe kuzirikana Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’ Abanyarwanda igira iti: “Indangagaciro na Kirazira isoko y’Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda”.
Iryo tsinda ryanashyikirije Ubuyobozi bw’ Igororero imfashanyo yakusanyijwe n’Akarere ka Ngororero ku bufatanye n’abafatanyabikorwa ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 3 134 500, igizwe n’inkweto za bodaboda 270, ibiringiti 120, imifuka 4 y’imyenda y’abagabo, amasabune 2315, amavuta yo kwisiga amacupa 288, Bibiliya n’ibindi bitabo by’iyobokamana 125, impapuro z’isuku.
Habayeho no kuganira hanakirwa ibibazo by’abagororwa baturutse mu Ngororero, byakozwe mu matsinda hakurikijwe Imirenge abagororwa baturutsemo.
Iryo tsinda ryakiriwe n’Ubuyobozi bw’Igororero rya Nyakiriba bwashimiye Ubuyobozi bw’Akarere bwateguye iki gikorwa.



