RTDA yatahuye ibyapa 668 mu mihanda biri ahadakwiye

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Ukwakira 9, 2025
  • Hashize icyumweru 1
Image

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere rya Taransiporo (RTDA), cyatangaje ko cyagenzuye gisanga hari ibyapa 668 ku mihanda minini ya kaburimbo mu gihugu hose, biri ahadakwiye.

Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Agateganyo wa RTDA, Marius Mwiseneza, yabibwiye Abasenateri bagize Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 9 Ukwakira 2025.

Yijeje ko ubu gahunda yo kubishyira ahakwiye yatangiye haherewe ku mihanda yerekeza mu Ntara by’umwihariko hibandwa ku  byerekana umuvuduko ikinyabiziga kitagomba kurenza.

Ati: “Uyu munsi 386 byamaze kugera mu mihanda, hasigaye 282 na byo bitarenze mu mwaka w’ingengo y’imari biraba byarangiye kuko biri mu masezerano twagiranye na ba rwiyemezamirimo.”

Yongeyeho ko gushyira ibyapa ahakwiye mu mihanda, haherewe ku mihanda ifite ubucucike bw’ibinyabiza by’umwihariko imodoka zihanyura.

Iyo mihanda ni Kicukiro-Nemba, Kigali-Gatuna n’uwa Kigali-Musanze-Rubavu ndetse na Kigali-Huye-Akanyaru, aho bitarenze muri Kamena 2026 bizaba byamaze kugezwamo.

Hagati aho ariko Abasenateri bagaragarije icyo kigo ko hari ibyapa bigaragaza kutarenza umuvuduko wa kilometero 80 ku isaha (Km/h), nyamara biri mu masangano y’imihanda, cyangwa se ibya 60 km/h biri ahantu hisanzuye utwaye imodoka ashobora kwihuta ariko nyamara ntabe abyemerewe.

Senateri Uwizeyimana Evode yagize ati: “Hari ahantu hahora umubyigano w’imodoka, nka harya ujya za Kabuga, hahoze Hoteli La Palisse, uharenze, abona icyapa cya 80 Km/h, imbere yaho hari Dodani, hamwe abambuka bajya ku ishuri rya Kigali Parents, ukomeza ku Mulindi, hari ibyapa bya 80Km/h, ngira ngo abantu bose batwara imodoka, ntawe ugikoresho kuko ntaho wanyura[hahora umubyigano w’imodoka].” 

Yunzemo ati: “Muzarebe mugeze i Kayonza, hari ahantu ubona rwose hari ibilometero nka 5 imbere yawe ariko na ho hakiri ibyapa bya 60km/h. Hari n’aho usanga hari icyapa cya 80km/h, ukacyinjiramo ariko ntumenye aho kirangirira, kamera ikurikiraho ikaza kuba kugenzura ibitarenza 60km/h.”

Yavuze ko urwo rujijo rushobora gutuma abakoresha umuhanda batwaye ibinyabiziga bacibwa amande kuko bataba babonye neza aho ibyo byapa biburira birangirira.

Muri ibyo biganiro kandi, Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Dr. Jimmy Gasore, yijeje Abasenateri ko Leta yafashe ingamba zikomeye zo gukosora ibyapa byose bishobora guteza impanuka mu mihanda ndetse binabangamira urujya n’uruza rw’ibinyabiziga.

Ati: “Abakoresha umuhanda wa Musanze, ukagenda Gako harambitse, bakaguha 60km/h, wagera kuri Buranga hari amakorosi acuritse bakaguha 80km/h.

“Ibyo byose twarabibonye abazamuka, Buranga na Kivuruga, bazabona ko hiyongereyeho aho kunyuranaho kugira ngo dufashe abantu kugera aho bagiye.”

Minisitiri Dr Gasore yatangarije Abasenateri ko mu mezi icyenda ya 2025 ashize, hamaze kubaho impanuka 719 zabonetsemo impfu z’abantu atatangaje umubare.

Muri rusange, MININFRA itangaza ko mu 2021 habayeho impanuka 621 zabonetsemo impfu z’abantu, mu 2022 zigera kuri 676, mu 2023 zigera kuri 761, mu 2024 ziba 751 mu gihe mu mezi icyenda ya 2025 zimaze kugera kuri 719.

Senateri Uwizeyimana Evode yanenze ko ku mihanda hari ibyapa biri ahadakwiye
Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Agateganyo wa RTDA, Mwiseneza Marius (iburyo) yijeje gukosora ibyapa bitameze neza mu mihanda
  • ZIGAMA THEONESTE
  • Ukwakira 9, 2025
  • Hashize icyumweru 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE