RSSB yibutse abakoreraga “Caisse Sociale du Rwanda” bishwe muri Jenoside

Muri iki gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, Ubuyobozi n’abakozi b’Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) bibutse abakozi 19 bakoreraga Isanduku y’Ubwiteganyirize bw’Abakozi y’u Rwanda (CSR: Caisse Sociale du Rwanda) bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Muri iki gikorwa cyabereye ku cyicaro gikuru cya RSSB mu Mujyi wa Kigali, uyu munsi ku wa 29 Mata 2022, cyanitabiriwe n’imiryango y’ababuze ababo bakoraga muri CSR, hagarutswe ku kamaro ko kwibuka ndetse hanatangwa ubutumwa busaba buri wese kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Umuyobozi Mukuru wa RSSB Rugemanshuro Regis yagize ati: “Kwibuka ni ngombwa kuko bisubiza agaciro abakambuwe kandi bifasha abacitse ku icumu kwiyubaka bikanadufasha twese nk’umuryango nyarwanda kuzirikana ibyabaye kugira ngo twese duharanire ko bitazasubira ukundi”.
Yakomeje agira ati: “Ibihe byo kwibuka kandi bitwibutsa ingaruka z’ubuyobozi bubi bwimakaje amacakubiri mu Banyarwanda ari na cyo cyagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi”.

Yanagaragaje ko kwibuka ari umwanya wo kuzirikana ubutwari bw’ingabo zari iza RPF Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi zitabara abari mu kaga.
Ati: “Ni igihe kandi buri wese asabwa kumva ko afite uruhare n’inshingano mu kubumbatira ubumwe bw’Abanyarwanda”.
Rugemanshuro yanashimye ubutwari bukomeje kuranga abarokotse Jenoside bakomeje mu kwiyubaka, anasaba buri wese gukomeza kubaba hafi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IBUKA Ahishakiye Naphtal, yagarutse ku mateka mabi yaranze u Rwanda yagejeje kuri Jenosise yakorewe Abatutsi, avuga ko bitewe n’ubutegetsi bubi bwariho kwica Abatutsi bitari bishya mu 1994 n’ubwo ho byari bifite ubukana kurusha mu bihe byabanje, kandi bikarangira gutyo ntihabeho guhana ababikoze.

Ati: “Muri 1959 Abatutsi barishwe, barameneshwa, baratwikirwa birangira gutyo, kubica biba ubutwari uwabikoze n’umwete mwinshi nyuma ku bwa Kayibanda aragororerwa muri Repubulika ya mbere ndetse n’iya kabiri. Mu 1963 byarasubiriye, mu 1973 birongera”.
Avuga ko urebye mu mibare, nko mu 1963 Abatutsi bishwe babashije kumenyekana mu bushobozi buke bwari buhari bwo kumenya amakuru bari hagati y’ibihumbi 25 na 40.
Ashingiye ku mateka Igihugu cyanyuzemo, Ahishakiye yagaragaje ko kuba habaho umwanya wo kwibuka ari ingenzi kuko bituma abantu bongera gusubiza amaso inyuma bakareba ibibi byabaye bagakuramo isomo ryo guharanira ko bitazongera kubaho.
Ati: “Iyo twibuka ku munsi nk’uyu ni ukugira ngo twongere dusubize amaso inyuma turebe inzira zose ingengabitekerezo ya Jenoside yanyuzemo kugira ngo duhere aho tuvuga ngo izi nzira tugomba kuzinyuramo turandura imizi yayo kandi turwanya icyo ari cyo cyose cyakongera kudusubiza muri izo nzira zidakwiriye. Iki gihugu tumenye ko cyagize akaga tukirinde icyagisubiza inyuma”.
Yasabye buri wese kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside. Ati: “Ibyo dukora byose, aho dukorera hose, aho ugenda, aho uvuka, ntukabure umwanya wo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside[…]. Dukomeze dutange umusanzu wacu mu kubaka u Rwanda rwiza tuzaraga abana bacu n’abazabakomokaho”.
Gakwaya Adelaide uhagarariye imiryango y’abakoraga muri CSR bibutswe uyu munsi, yashimye Leta y’Ubumwe kubera ibikorwa bitandukanye yakoreye abarokotse Jenoside kuko byatumye babasha kwiyubaka mu nzego zinyuranye.
Yashimye RSSB kuba itegura igikorwa cyo kwibuka abazize Jenoside, anasaba ko abakoranye na bariya bakozi bibutswe na bo bajya batanga ubuhamya bw’uburyo babanye na bo mu kazi umunsi ku munsi kuko asanga na byo ari inzira yo gukomeza kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge.
Kwibuka byabanjirijwe no gucana Urumuri rw’Icyizere ndetse no gushyira indabo ku Rwibutso rw’abahoze ari abakozi ba CSR. Mu bakozi bibukwa habonetse umubiri w’umwe muri bo ukaba uzashyingurwa mu cyubahiro.
Ubuyobozi bwa RSSB buvuga ko buzakomeza gushyigikira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi; uyu mwaka bukaba buteganya guha inka imiryango 30 mu rwego rwo kuyifasha muri uru rugendo rwo kwiyubaka.



