RRA yahembye uwatse fagitire 226 za EBM zishyuwe 485,000 Frw

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 18, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyashimiye Uwamariya Beatha watse inyemezabwishyu (fagitire) 226 zifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 485,120 mu maguriro atandukanye yahahiyemo mu mwaka ushize.

Uwamariya Beatha wo mu Karere ka Muhanga yahembewe mu gikorwa cyo guhemba abasora bahize abandi mu gutanga imisoro n’amahoro mu Ntara y’Amajyepfo ku nshuro ya 21 mu gikorwa cyabaye ku wa 17 Ukwakira 2023 mu Karere ka Gisagara.

Mu buhamya yatanze, yagize ati: “Njyewe njya gutekereza ko nzagira uruhare mu bikorwa by’itarambere ry’Igihugu cyacu kandi nsanzwe ngira uruhare mu gushyira mu bikorwa gahunda za Leta; bityo rero mpitamo kujya naka inyemezabwishyu y’ikoranabuhanga (EBM) kandi mbigira ibyannje kuko n’ubu ndabikora.”

Kwaka izo nyemezabwishyu byatumye aba umuguzi wahize abandi bose mu Ntara y’Amajyepfo. Arasaba abagura ko bajya baka inyemezabwishyu bakagira uruhare mu iterambere ry’Igihugu.

Ku rundi ruhande,Hoteli Lumina Kabgayi yo mu Karere ka Muhanga na yo yahembewe kuba yaratanze inyemezabwishyu za EBM nyinshi mu Ntara y’Amajyepfo.

Lumina Kabgayi yatanze inyemezabwishyu (EBM) 136 496 zihwanye na miliyari 1 na miliyoni 308 z’amafaranga y’u Rwanda.

Umuyobozi wa Lumina Kabgayi, Padiri Jean Paul Ndikuryayo, yagize ati: “Dutanga iyi nyemezabwishyu kuri buri wese uguze icyo ari cyo cyose mu gihe ahashye, ariko tuzi neza agaciro k’amafaranga dutanga. Ndibutsa abacuruzi bose ko bakwiye kugira uruhare mu kwinjiza imisoro ubaguriye bakamuha fagitire ya EBM”.

Abitwaye neza mu gusora na bo bahembwe

Mu bahembwe harimo uwarushije abandi gutanga umusoro mu Ntara yose. Ku mwanya wa mbere hahembwe Uruganda Nshili Tea Factory ruherereye mu Karere ka Nyaruguru rwinjije imisoro ingana na miliyari 1 na miliyoni 570 z’amafaranga y’u Rwanda.

Meya wa Muhanga Kayitare Jacqueline na Kubumwe Celestin Perezida wa PSF mu Ntara y’Amajyepfo bahemba Uwamariya Beatha wahize abandi kwaka EBM

Ni mu gihe Uruganda rwa Kitabi Tea Company rwo mu Karere ka Nyamagabe rwakurikiyeho rukaba rwarinjije miliyari 1 415 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu Karere ka Muhanga hahembwe Ikigo cy’indege nto zitagira abapilote Zipline zitwara imiti ikoreshwa mu buvuzi, intanga z’ingurube n’inyunganiramirire ku bana cyinjije  miliyoni 405 z’amafarana y’u Rwanda mu isanduku ya Leta

Mu Karere ka Kamonyi hahembwe ibitaro by’Amaso (Charty Eye) kikaba cyarinjijwe imisoro ya miliyoni 305 z’amafaranga y’u Rwanda, na ho mu Karere ka Huye hahembwe Hotel Mater Boni Consilli yinjije amafaranga miliyoni 303, mu Karere ka Nyanza hahembwe Umurenge SACCO Umurava Kigoma yinjije miliyoni 28 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu Karere ka Gisagara hahembwe Uruganda rwa Nyiramugengeri rwinjije amafaranga miliyoni 24, mu gihe mu Karere ka Ruhango hahembwe Eden Palace Hotel yinjije miliyoni 5, naho mu misoro yeguriwe Inzego z’ibanze hahembwe Ndagijimana Athanase w’i Muhanga winjije miliyoni 19.

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu ntara y’Amajyepfo, Kubumwe Celestin avuga ko ashimira abasora bo mu Ntara y’Amajyepfo ndetse na Perezida wa Repuburika Paul Kagame washyuzizeho gahunda zigoboka abari bagiye kuva mu bucuruzi bakaba batanga neza imisoro.

Ati: “Turashimira kamdi  ikigo cya RRA kiduha ibisubizo by’ibibazo duhura na byo tukabasha gukomeza ubucuruzi bwacu kandi dutewe ishema n’uko twebwe abikorera duhura n’ibibazo birimo n’izamuka ry’ibiciro kandi bigashakira ibisubizo.”

Komiseri Mukuru Wungirije wa RRA, Kaliningondo Jean-Louis, yijeje abasora n’abandi bafatanyabikorwa ko iki kigo kizakomeza gahunda yo kunoza imikorere no kubegera hirya no hino, hagamijwe gushaka umuti w’ibibazo bahura na byo.

Yakomeje ati “Mbizeza ko ikigo cyacu dushyize imbere kunoza imikorere yacu n’amwe mugira uruhare mu gutanga imisoro n’amahoro, mukaba abafatanyabikorwa bacu, tukarebera hamwe imbogamizi muhura na zo tukazishakira umuti kuko dukeneye ko twarushaho gufatwa nk’ikigo kitababera umutwaro.”

Mu rwego rwo kunoza serivisi zihabwa abasora, RRA yashyizeho gahunda yo kwegera abasora, aho abayobozi bakuru ba RRA bazajya basanga abasora bakabakemurira ibibazo buri kwezi mu Mujyi wa Kigali na buri gihembwe mu tundi Turere tw’Igihugu.

Komiseri wa RRA na Guverineri Kaytesi bahembwe Umuyobozi Mukuru w’uruganda rwa Nshili Kivu Tea Factory rwabaye urwa mbere rukaba ruzahemberwa ku rwego rw’Igihigu
Hahembwe Bonne Concilli mu Karere ka Huye
Ifoto rusange y’abahembwe n’ubuyobozi bw’Intara na Rwanda Revenue Authority n FSF ku Ntara
Kitabi Tea Company ni yo yahembwe mu Karere ka Nyamagabe

AKIMANA JEAN DE DIEU

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 18, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE