RRA ntizongerera igihe abasora avansi ya 2 y’umusoro ku nyungu wa 2025

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), cyavuze ko kitazongera igihe ku cyateganyijwe cyo gutanga imisoro ya avansi ya 2 y’umusoro ku nyungu ya 2025, kandi ko abatazubahiriza igihe bazabihanirwa.
Icyo kigo kandi cyatangaje ko kugera mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30 Nzeri 2025 ku munsi ntarengwa wo gusora, 50% by’abagombaga gusora, avansi ya 2 y’umusoro ku nyungu wa 2025, batari bakabikoze.
Komiseri Wungirije wa RRA, ushinzwe abasora n’itumanaho, Uwitonze Jean Paulin, yabwiye RBA ko ku mashami y’icyo kigo hirya no hino bigaragara ko abasora batinze gusora kuko bitabiriye ari benshi.
Yagize ati: “Hari abantu benshi bakerewe, dufite imirongo hirya no hino ku biro aho dukorera. Turacyabona ko abantu bategereza umunota wa nyuma ngo bamenyekanishe, ugasanga sisitemu irakira abantu ibihumbi 50”
Yavuze uko kwakira abantu benshi bishobora guteza ibibazo by’ikoranabuhanga kuko barihuriyeho ari benshi.
Yavuze ko abo bantu baza ku munota wa nyuma kenshi usanga baba bakeneye ubufasha bwa RRA mu buryo butandukanye.
Uwitonze yashimangiye ko hari ingaruka nyinshi ku bantu barengeje igihe cyo kumenyekanisha imisoro.
Ati: “Hari ibihano byo kutamenyakanisha, abasora bato, iyo ari ubwa mbere bikubayeho ucibwa ibihumbi 50 by’amafaranga y’u Rwanda.”
Yakomeje asobanura ko hari ibihano bigendanye no kutishyura hiyongereyeho inyungu z’ubukererwe.
Ati: “Iyo wamenyekanishije ntiwishyure, ubwo uhanwa kuko utishyuye umusoro ku gihe, n’inyungu z’ubukerererwe zigendanye n’igihe wishyuriye.”
