RPF yahanganye n’ibibazo bimaze imyaka 100- Perezida Kagame

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 2, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Ku munsi wa kabiri w’Inama Nkuru Mpuzamahanga y’Umuryango RPF Inkotanyi iteraniye i Kigali, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagarutse ku buryo imyaka 35 ishize abenshi mu banyamuryango bayibona nk’imyaka 100 bitewe n’impamvu zatumye uwo muryango uvuka.

Umuryango RPF Inkotanyi wavutse ugamije guhangana n’ibibazo birimo ivangura n’amacakubiri byari byaramunze u Rwanda uhereye ku ngoma z’abakoloni, ari na bo bazanye ayo matwara bakibagiza Abanyarwanda ubumwe bwabaranze kuva kera na kare.

Impuguke mu mateka na Politiki by’u Rwanda zivuga ko urugamba rwa RPF rwatangiriye ku kugerageza kumvisha abari abayobozi bakomeje kugendera ku matwara ya gikoloni ko bakwiye kumvikana n’Abanyarwanda baheze ishyanga bagatahuka.

Mu gihe amahitamo yo kumvisha no kumvikanisha icyo kibazo yari abaye imfabusa, hatangiye urugamba rwo kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi bari bakiri ku butaka bw’u Rwanda.

Perezida Kagame yavuze ko mu gihe hizihizwa isabukuru y’imyaka 35 y’Umuryango RPF Inkotanyi, hari ababona ari nk’imyaka 100 ishize kubera ibyo bibazo RPF yahanganye na byo ndetse ibyinshi ikanabikemura.

Yagize ati: “Ibibazo bya mbere y’ubukoloni na nyuma y’ubukoloni. Urumva wabayeho imyaka 35 ishize ariko twagombye guhangana n’ibibazo byari bimaze hafi imyaka 100. Uko guhangana na byo rero, uburemere bwabyo, ni yo mpamvu mvuga ko bisa nk’aho ibyo byabaye urugendo rw’imyaka 100.”

Yakomeje agaragaza ko urwo rugendo nta muto cyangwa umukuru warubagamo, ahubwo bose basenyeye umugozi umwe n’ubwo umubare munini w’abahatanye bari bakiri urubyiruko.

Ati: “Uru rugendo rwa RPF rw’imyaka 35 rwitabiriwe cyane cyane n’abato ndetse n’abakuru bari bababyaye na bo babaye aba mbere kurwitabira. Nta muto nta mukuru ni yo mpamvu iyo myaka igeraho igahinduka myinshi kubera ibyo ubwabyo.”

Yananyomoje abavuga ko u Rwanda ari ruto nk’uko bikunze kuvugwa n’abarurebera ku buso bwarwo, ashimangira ko ibihugu byose ari ibihugu kandi n’abantu bose ari bamwe aho baba bari bose.

Umukuru w’Igihugu yagarutse ku bwitange bw’abanyamuryango ba mbere ba RPF Inkotanyi bemeye kwicwa n’inzara bakambara ubusa kugira ngo babohore Igihugu. Banarugeramo abari bagikomeje bakigomwa kugira ngo haboneke ubushobozi bwo kurwanya abacengezi n’ibindi bibazo byari bikibangamiye umutekano w’Igihugu muri rusange.

Yahaye icyubahiro abasore, inkumi, abagore n’abagabo, abasaza n’abakecuru bitangiye Igihugu ariko ubu bakaba batakiriho, cyangwa abandi bakaba bakibana n’ibikomere by’ubwoko bwose batewe n’urugamba rwo kubohora u Rwanda.

Yavuze kandi ko hari n’abandi babana n’ububabare bwazanywe n’ubwo bwitange, nubwo ibyo byose ari byo byatanze umusaruro Abanyarwanda bishimira nyuma y’imyaka ikabakaba 30 ishize u Rwanda rubohowe mu maboko y’ubuyobozi bwimakaje ivangura n’amacakubiri bukabuza abaturage bamwe uburenganzira ku gihugu cyabo.

Yakomeje agira ati: “Mu gihe tujya mbere, dukwiye kwibuka aho twavuye n’abatakiri kumwe natwe badufashije gukomeza urugendo.”

Perezida Kagame yatanze ubuhamya bw’ibyabaye nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi aho igihugu cyari cyasahuwe n’abari abayobozi, Isanduku ya Leta bayejeje, ibikorwa remezo byinshi byangijwe n’ibindi bibazo byasabaga  kugira umutima ukomeye.

Yanakomoje kuri bamwe mu bari abayobozi bo mu nzego zo hejuru batabashije gukomeza mu murongo wa RPF kubera ko bashakaga inyungu zabo birengagije umurongo mugari w’uyu muryango.

Muri bo yagarutse ku barwanye ku rugamba rwo kubohora Igihugu, bikarangira bahunze kubera ko ibyo bashakaga byari bihabanye n’Umuryango RPF na n’ubu ukiyoboye.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 2, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE