RPC Ltd n’Ikigo cya Leta ya Uganda bemeranyije ubufatanye mu by’icapiro

  • SHEMA IVAN
  • Ugushyingo 10, 2025
  • Hashize amasaha 3
Image

Ikigo cy’Icapiro ry’Igihugu gikora ubucuruzi (RPC Ltd: Rwanda Printery Company Ltd), n’Ikigo cy’Icapiro cyo muri Uganda (UPPC: Uganda Printing and Publishing Corporation) biyemeje kugirana imikoranire, hagamijwe guteza imbere serivisi z’icapiro hagati y’Ibigo byombi. 

Ibyo byagarutsweho kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Ugushyingo 2025, ubwo iryo tsinda ryo muri Uganda ryasuraga Rwanda Printery Company Limited ku cyicaro gikuru  gihereye i Remera mu Karere ka Gasabo.

Umuyobozi ushizwe ibikorwa muri Uganda Printing and Publishing Corporation, Opio Joseph Okurut, wari ukuriye iri tsinda yavuze ko uru ruzinduko rugamije gushaka uburyo impande zombi zagirana imikoranire ihuriweho.

Yagize ati: “Turi hano kwiga ku mikorere y’uruganda rwanyu uko rukora ku buryo natwe twabyigiraho. Urebye uburyo bagenzi banjye bishimye hari byinshi RPC yakoze tugomba kujyana iwacu bikadufasha.”

Yongeyeho ati: “Turi hano kubera kurebera hamwe uburyo bwiza impande zombi zagirana imikoranire kuko serivisi z’icapiro ni nyinshi cyane ariko iyo ufite umufanyabikorwa muhuza ibitekerezo ibintu bigakorwa neza, abo dukorera bakanyurwa.

Ikindi kandi turi hano mu kumenya uburyo bw’imikorere mukoresha nk’ikigo cya Leta mu kubika amabanga mu byo mucapa.”

Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Printery Company, Bizimana Jerome yagaragaje ko nk’ikigo kitamaze igihe kirekire gikora, bishimiye kwakira aba bashyitsi.

Yagize ati: “Uru ruzinduko ruvuze ikintu kinini cyane kuko Uganda dutekereza ko yamaze gutera imbere muri serivisi z’icapiro ugereranyije no mu Rwanda.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko impande zombi ziyemeje kugirana imikoranire hagamijwe guteza imbere serivisi z’icapiro.

Ati: “Twagiranye inama mu byo bakora dusanga tugomba guhuza imikoranire harimo kujya tubaka serivisi zimwe na zimwe twajyaga dukura hanze cyangwa mu bindi bigo byo mu Rwanda bakaba baduhenda kimwe n’uko na bo hari serivisi batwaka zigakorerwa aha aho kugira ngo zijye mu Bushinwa cyangwa mu bindi bihugu nko mu Buhinde.”

Ibigo byombi byiyemeje ko bizakomeza kuganira no guhana amakuru ahagije mu bijyanye n’uburyo hacapwa ibizimani bya Leta mu buryo bicungirwa umutekano kugira ngo bidakoperwa.

RPC Ltd yashyizweho n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku ya 27 Ugushyingo 2013, ribyawe n’amacapiro yahoze ari muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB).

Mu 2024, RPC Ltd yagize urwunguko rwageze kuri 25% by’amafaranga ashorwamo buri mwaka, akaba ari rwo bateganya ko ruzagerwaho mu 2025.

Umuyobozi Mukuru wa RPC Ltd, Bizimana Jeremo, yavuze ko ibigo byombi byiyemeje kugirana ubufatanye mu guteza imbere serivisi z’icapiro
Rwanda Printery Company na Uganda Printing and Publishing Corporation baganiriye ku kugirana imikoranire hagati y’impande zombi
Umuyobozi ushizwe Ibikorwa muri Uganda Printing and Publishing Corporation, Opio Joseph Okurut yagaragaje ko hari byinshi bigiye mu ruzinduko bagiriye muri RPC Ltd
Umuyobozi ushizwe ubucuruzi muri RPC Ltd, Kabera Muhirwa Richard
Basuye uruganda basobanurirwa imikorere y’icapiro
  • SHEMA IVAN
  • Ugushyingo 10, 2025
  • Hashize amasaha 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE