Ross Kana wavuye muri 1:55 AM yavuze ko nta rwango ayifitiye

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nzeri 10, 2025
  • Hashize amasaha 4
Image

Ross Kana, Umuhanzi uri mu bakunzwe mu Rwanda, yahishuye uko umubano we n’inzu ifasha abahanzi ya 1:55 A.M umeze nyuma yo kuyisohokamo, avuga ko icyahagaze ar’imikoranire ariko nta rwango ruhari.

Ross Kana abigarutseho nyuma y’uko aherutse gusohora indirimbo nshya yise Molela ikamenyekanishwa n’abarimo Keny Mugarura usanzwe ayobora 1:55 AM, ibyo bamwe bishimiye abandi bakabyita uburyarya.

Ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru, Ross Kana yabajijwe uko afata 1: 55 AM ndetse niba ashobora kubagana igihe yifuza ko bamutera inkunga asobanura ko bishoboka cyane.

Yagize ati: “Yego nabagana nkabasaba ubufasha, kuko kuri njyewe mbona ko tudafitanye urwango kandi ni nako niyumva. Ubushize haba igitaramo cya Jose Chameleone nagiyeyo banyakira neza nk’uko byari bisanzwe.

Baracyari umuryango wanjye, ni abantu nkunda, kandi numva ko byanze bikunze hari ukuntu inzira zacu zigomba kuzahura kuko abo bari bo ndabazi kandi na njye uwo ndiwe baramuzi, nshobora no kuzabaegera vuba aha nzanye ibindi bintu byiza tuzakorana kandi bikagenda neza.”

Ross Kana avuga ko yizerera mu gukora cyane anagira akandi kazi akora hirya y’umuziki gusa nanone anyurwa kandi agaha agaciro abantu bizerera mu mpano ye bagahitamo kuyishyigikira, ibyo ahamya ko abifata nk’impano yo gukundwa Imana yamwihereye atapfusha ubusa.

Ross Kana yayatangaje ko asezeye muri 1:55 AM, ku wa 03 Gicurasi 2025, abinyujije mu itangazo yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga avuga ko asezeye mu bahanzi babarizwaga muri iyo nzu.

Imikoranire hagati ya Ross Kana na 1:55AM yahagaritswe imaze imyaka 2 kuko yari yaratangiye mu 2023, icyo gihe yatangaje ko impamvu y’isezera rye yatewe n’uko iyo sosiyete yari imaze kunanirwa kubahiriza ibyari bikubiye mu masezerano bari barasinye tariki 1 Ukuboza 2023.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nzeri 10, 2025
  • Hashize amasaha 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE