Rihanna aritegura kwibaruka umwana wa gatatu

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gicurasi 6, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Umuhanzi uri mu bakunzwe mu ruhando mpuzamahanga, Rihanna n’umugabo we ASAP Rocky, bagaragaje ko bitegura kwibaruka umwana wabo wa gatatu.

Ni ibyo bagaragarije mu birori bisanzwe biba tariki 05 Gicurasi 2025, byo kumurika imideli bizwi nka ‘Met Gala’ byabereye mu nyubako ya ‘the Metropolitan Museum of Art’, bisanzwe bihuriramo ibyamamare bitandukanye bituruka hirya no hino ku Isi.

Ni ibirori byari bifite insanganyamatsiko igira iti: “Amerika ni igicumbi cy’imyambarire cyangwa imideli.” Muri ibyo birori ibyamamare biseruka bimurika imideli, aho Rihanna yaserutse n’umugabo we bagakuraho umwenda bakagaragaza ko bitegura kwibaruka umwana wabo wa gatatu.

Nyuma yo kubigaragaraza, abakunzi babo batangiye kugaragaraza ku mbuga nkoranyambaga uburyo bishimye kandi biteguye kwakira iyo nkuru nziza.

Uwa mbere yanditse agira ati: “Uyu mukobwa atuma gutwita bigaragara nk’ibyoroshye. Ni umugore w’ikinyejena kigezweho ariko abyara nk’abagore bo hambere, intera ashyira hagati yo kubyara umwana no gutwita undi bigaragara neza pe, byari bisanzwe bizwi ku bagore ba kera.”

Undi yanditse ati: “Uyu ni umwanya twese twari dutegereje muri ibi birori. Rihanna ni we mushyitsi mukuru w’umunsi.”

Uyu muhanzi n’umugabo we batangaje ibi nyuma y’iminsi mike Rihanna atangaje ko yifuza kubyara umwana wa gatatu, kandi ko uko byagenda kose akunda akanubaha umugabo we nubwo amurusha amafaranga kandi bizakomeza uko.

Rihana yakundanye na A$AP Rocky nyuma yo gutandukana n’umukire utunze za miliyari z’amadolari witwa Hassan Jameel, muri Mutarama 2020.

Baje kwibaruka imfura yabo RZA muri Gicursi 2022, bongera kwibaruka ubuheta witwa Riot muri Kamena 2023, kuri ubu bakaba bamaze gutangaza ko bitegura kubyara uwa gatatu.

Robyn Rihanna Fenty yavukiye mu birwa bya Barbados tariki 20 Gashyantare, 1988.

Rihanna na Asap Rocky baritegura gukurikiza abana babo babiri
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gicurasi 6, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE