Riderman yujuje imyaka 10 arushinze, anyagirwa n’imvura y’imitoma

Umuraperi Riderman yizihije imyaka 10 ashinze urugo na Agasaro Nadia Farid, ibyatumye umugore yikoza ku mbuga nkoranyambaga akamuhundagazaho imitoma amutaka ubupfura yamweretse.
Agasaro umaze iyo myaka yose abana n’uyu muraperi kandi akaba adakunze no kwigaragaza mu itangazamakuru kuri uyu wa 16 Kanama 2025, yikojeje ku mbuga nkoranyambaga yitakira umugabo amwibutsa ko yamubereye ingenzi muri urwo rugendo rw’imyaka 10.
Yanditse ati: “Kuri wowe, soko y’ibyishimo byanjye. Urakoze ku myaka 10 tumaze turi kumwe si ukuba turi kumwe gusa, ahubwo navuga ko ari imyaka 10 y’urukundo, ubushuti, gusangira ibanga n’ibyishimo, kwitanaho, gushyigikirana, kurindana, ndetse no gusangira urwenya n’ibyishimo byinshi… Urakoze kuri byose, urukundo rwawe rutangaza ubuzima bwanjye.”
Yakomeje agaragaza ukuntu uretse gukundana kandi Riderman ariumugabo ushyira imbere iteka kwiyunga iyo hari ikibaye ndetse agashishikazwa n’umutekano w’umuryango wabo.
Ati “Ndakubaha kandi si ukubeshya! Uri inkingi nyayo y’ubwiyunge n’umutekano. Ndagukunda kurenza uko nshobora kubivuga. Nkunda cyane uko undeba mu maso, nkunda wowe muri rusange. Urakoze kandi Imana ikomeze kuduha imigisha no kuturinda iteka ryose.”
Ibyo byose yabivugaga nk’amagambo yaherekeresheje amashusho agaragaza umugabo we ari ku rubyiniro ubwo yari mu bitaramo aho yigishaka urubyiruko kwibaza niba ibyo bakora Imana ibashima.
Icyo gihe yaravuze ati: “Rimwe na rimwe iyo Abajene (Jeune) ubabajije ngo umeze ute akenshi murasubiza ngo ndashima Imana. Guhera uyu munsi tujye tunibaza ngo ese n’Imana nayo iradushima.”
Uyu mugore yongeraho ko impamvu yahisemo iyo Video ari uko yamukoze ku mutima asabira umugabo umugisha.
Ati: Hanyuma mpisemo iyi video kuko inkora ku mutima. Uwiteka Akomeze ashyirwe hejuru muri byose kandi ijwi ryawe rigere kure ubutumwa bwumvikane cyane. Imana iguhe umugisha cyane no kurushaho, ni umugisha kuba ngufite.”
Agasaro yashyingiranywe na Riderman usanzwe yitwa Gatsinzi Emery tariki 16 Kanama 2025 aho kuri ubu maze imyaka 10 bubatse bakaba bafite abana batatu.

