Richmond Lamptey wa APR FC yabonye Ikipe nshya muri Libya

  • SHEMA IVAN
  • Nzeri 5, 2025
  • Hashize amasaha 12
Image

Umunya- Ghana Richmond Lamptey, wakiniraga APR FC, yerekeje muri Al Ittihad Misurata SC yo mu cyiciro cya mbere muri Libya.

Ibi byatangajwe n’ikipe ya APR FC kuri uyu wa Gatanu nyuma yaho impande zombi zumvikanye kumugurisha burundu.

Amakuru avuga Ko uyu mukinnyi agiye gutangwaho agera ku madolari ya Amerika ibihumbi 50 (arenga miliyoni 70 Frw).

Lamptey yari kumwe na bagenzi be muri CECAFA Kagame Cup 2025, irimo kubera muri Tanzania kuva tariki ya 2 kugeza ku ya 15 Nzeri 2025.

Lamptey yageze muri APR FC mu mwaka ushize w’imikino gusa ntiyabonye umwanya uhagije wo gukina. Uyu mukinnyi kandi ni umwe mu bakundwa n’abafana b’iyi kipe cyane kubera imikinire ye.

Al Ittihad Misurata SC yasoje ku mwanya wa gatatu mu gice cy’Iburengerazuba, inagarukira mu mikino ya kamarampaka kuko itageze mu mikino ya nyuma muri Shampiyona ya Libya.

Richmond Lamptey yerekeje muri Al Ittihad Misurata SC yo muri Libya
  • SHEMA IVAN
  • Nzeri 5, 2025
  • Hashize amasaha 12
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE