Richard Tusabe yahererekanyije ububasha na Godfrey Kabera

Richard Tusabe yahererekanyije ububasha na Godfrey Kabera

Uwari Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Imari ya Leta muri Minisiteri y’Imari n’Ingenamigambi Richard Tusabe yahererekanyije ububasha na Godfrey Kabera wamusimbuye kuri uwo mwanya.

Umuhango w’ihererekanyabubasha wabaye kuri uyu wa kabiri tariki 24 Ukuboza 2024, ku cyicaro gikuru cya Ministeri y’Imari n’ingenamigambi uyoborwa na Minisitiri Yusuf Murangwa.

Ku wa 20 Ukuboza 2024, ni bwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakoze impinduka muri Guverinoma harimo na Minisiteri y’Imari n’Ingenamigambi aho Godfrey Kabera yagizwe Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Imari ya Leta asimbuye Richard Tusabe Kuri uyu mwanya kuva muri Gashyantare 2020.

Kabera yari asanzwe ari Umuyobozi w’Ishami Rishinzwe igenamigambi n’ubushakashatsi muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48