RIB yashyikirije abaturage telefoni zisaga 100 bibwe

RIB yashyikirije abaturage telefoni zisaga 100 bibwe

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwashyikirije abaturage telefone 160 zari zaribwe mu bihe bitandukanye.

RIB yatangaje izo telefoni zibwe ariko zikanahindurirwa ibirango nyuma zikajya gucuruzwa.

Abafatiwe muri ubwo bujura bakurikiranyweho ibyaha byo kwinjira no guhindura ibiranga ibikoresho bya mudasobwa.

Dr Thierry B. Murangira, Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha yavuze ko abantu bakora ibyaha by’ubujura bakwiye kumenya ko batazarusha imbaraga RIB.

Yagize ati “Aba bantu bumva ko bakwiba bagaheza iby’abandi ntabwo barusha inzego z’umutekano ingufu cyangwa ubumenyi. Ntibazatugamburuza turabasaba ko bashaka ubundi buryo babonamo amafaranga.”

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14