RIB yasabye abantu kwitwararika cyangwa bagatangirira umwaka mu buroko

Mu minsi isoza umwaka hatangirwa n’undi usanga abantu bishimiye ibirori, barya, banywa bakishimisha mu buryo butandukanye ariko hakaba abakorera ibyaha muri uko kwishimisha.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ruvuga ko rutabujije abantu kwishimira ko basoje umwaka bakaninjira mu wundi amahoro ariko bagomba kwirinda ibyaha byatuma bawusoreza muri gereza.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry kuri uyu wa 31 Ukuboza 2024, yavuze ko inzego z’umutekano ziri maso kandi zitazihanganira ibyaha ibyo ari byo byose ngo ni uko ari iminsi mikuru, bityo abantu bagomba kwitwararika badasoreza cyangwa ngo batangirire umwaka mushya mu buroko.
Ati: “Wishime udakora icyaha wirinde ibintu byose bishobora kukuganisha kurangiza umwaka uri mu gihome cyangwa kuwutangira ukurikiranwaho ibyaha witaba inzego.”
Dr Murangira yagaragaje ko abantu bagomba kwishima ariko banubahiriza amategeko ariko asaba abantu bakodesha inzu kwirinda kuyakodesha abana cyangwa urubyiruko ngo ruyakoreremo ibirori, (House Party), kuko ari byo bibagusha mu byaha.
Ati: “Abakodesha inzu mwirinde gukodesha abana, urubyiruko ngo bagiye muri ‘House Party’ kuko amakuru dufite ni uko bahakorera ibyaha byinshi, kunywa ibiyobyabwenge, gusambanya abana, kubaha ibisindisha bakabasambanya ku gahato, kurwana, ubujura no kubuza abantu umutekano.”
Dr Murangira yaboneyeho gusaba ababyeyi gukurikirana abana babo muri ibi bihe by’iminsi mikuru bakamenya aho basoreza umwaka mu rwego rwo kubarinda ko bishora mu byaha.
Uretse RIB n’izindi nzego z’umutekano zirimo na Polisi y’u Rwanda zisaba abantu kwitwararika mu minsi isoza umwaka birinda ibisindisha n’ibindi bikorwa by’urugomo byabashora mu byaha.