REMA yikomye ibinyabiziga nka nyirabayazana w’umwuka uhumanye

Ikigo cy’Igihugu cyo kurengera Ibidukikije (REMA), cyatangaje ko mu bushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko nyirabayazana w’umwuka uhumanye ari ibinyabiziga bikoresha mazutu na lisansi.
Ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Umwuka Mwiza n’Ikirere Gicyeye’ kuri uyu wa 10 Nzeri 2024, REMA yagaragaje ko nubwo u Rwanda hari ingamba rwafashe mu guhangana n’imyuka ihumanya ikirere cyane cyane ituruka ku binyabiziga ariko hakiri urugendo kuko bitaragera ku rugero rwifuzwa.
Imibare igaragaza ko u Rwanda rwohereza mu kirere imyuka ihumanya ku kigero cya 00.03% cy’iyoherezwayo yose, mu gihe Umugabane w’Afurika uhumanya ikirere ku kigero cya 4% by’ibihumanya ikirere ku rwego rw’Isi.
Faustin Munyazikwiye, Umuyobozi Mukuru Wungirije muri REMA, avuga ko ahanini igice cy’ubwikorezi cyangiza umwuka nkuko ubushakashatsi bwa REMA bwabigaragaje.
Ati: ”Mu bushakashatsi REMA yari yarakoze igaragaza ko nyirabayazana wo kwangirika k’umwuka duhumeka ahanini mu mujyi biva mu bwikorezi aho imodoka zikoresha mazutu na lisansi zigira uruhare runini.”
Yongeyeho ko n’ibindi abantu batwika cyane nk’ibikomoka ku bimera, abacana bakoresheje inkwi na byo bihumanya umwuka.
Munyazikwiye agaragaza ko ku rundi ruhande hari ibyo Guverinoma y’u Rwanda yakoze mu guhangana n’ibinyabiziga byangiza ikirere nko kuzana ibikoresha umuriro w’amashanyarazi ariko bitaragera ku rwego rushimishije.
Ati: ”Guverinoma y’u Rwanda yashizeho ibyafasha abikorera ku giti cyabo kugira ngo dukoreshe imodoka zikoresha amashanyarazi, ni byo koko moto z’amashanyarazi n’imodoka byaraje ariko kuza ni kimwe no kwihutisha kugira ngo zize ari nyinshi ni ikindi no kugira ngo Abanyarwanda bazibone ku giciro gishoboka.”
U Rwanda rwamaze gushyiraho ubupimiro 21 bufasha gupima ubwiza bw’umwuka uhumekwa, aho butanga amakuru buri sagonda.
Muri raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima igaragagaza ko abagera kuri miliyoni 7 bapfa bazize umwuka uhumanye, aho miliyoni 6 bibasirwa cyane ari abana.
Iyo raporo kandi igaragaza ko 89% by’abana bapfa baturuka mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere ndetse ko hagize igikorwa igabanyuka ry’imyuka ihumanye ryagabanya indwara zirimo; sitoroke, asima, umutima, kanseri y’ibihaha n’izindi zibasira imyanya y’ubuhumekero.
Ihumana ry’ikirere riri mu mbogamizi zikomeye zugarije ubuzima bwa muntu ndetse abagera kuri 90% by’abatuye Isi bahumeka umwuka wanduye.