REMA yagaye Uturere dukoresha abashinzwe ibidukikije ibitari mu nshingano

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Ukwakira 22, 2025
  • Hashize amasaha 6
Image

Ikigo cy’Ikiguhugu gishinzwe Kubungabunga Ibidukikije (REMA) cyagaragaje ko kitanyurwa n’uburyo abakozi bashinzwe kubungabunga ibidukikije ku Turere usanga bakoreshwa indi mirimo bityo inshingano zabo ntizikorwe neza, ibidukikije bigakomeza kwangirika.

Umuyobozi Mukuru wa REMA Kabera Juliet, yabibwiye Abadepite bagize Komisiyo y’Ubutaka, Ubuhinzi, Ubworozi n’Ibidukikije ku wa Kabiri tariki ya 22 Ukwakira 2025.

Ni ibiganiro byagarukaga kuri politiki yo kurengera ibidukikije yo kuva mu 2019.

Ni ikibazo REMA yagaragaje nyuma y’aho Abadepite bagaragaje ko hari ibidukikije byangizwa n’abaturage bya hato na hato.

Depite Niyorurema Jean Rene yagaragaje ko mu bice bitandukanye by’Igihugu hakigaragara ukurengera ibyanya byahariwe kurengera ibishanga (buffer zones) byangizwa n’abaturage.

Kabera yagize ati: “Imihigo ni kimwe mu byo bashyira imbere, kureba ibyejejwe, bagiye gusarura ibihe, ubu umushoramari yari agiye kuza, azajya asorera Akarere, kandi dukoneye iyo misoro ngo idufasha mu buryo butandukanye.”

Yavuze ko guhuza ibyo bikorwa n’ibidukikije ni byo bidashyirwa mu bikorwa uko bikwiye. Perezida wa Komisiyo Hon Muzana Alice yabajije REMA niba komite zishinzwe ibidukikije zitunganira Akarere.

Kabera yagize ati: “Umukozi ushinzwe ibidukikije mu Karere, uhari mu buryo bwo kwegera ubuyobozi n’ubushobozi abaturage ariko ntabwo twamufatishije neza, kuba yaragiyeyo muri ubwo buryo, ntabwo byamubuza gutanga raporo kuri Minisiteri ifite mu nshingano ibidukikije”.

Yakomeje agira ati: “Ubu ni umukozi utanga raporo ku Muyobozi w’Akarere, iyo tumubajije aratubwira ngo Mituweli ni yo yihutirwaga muri iyi minsi. Urumva iyo yagiye muri Mituweli ntabwo abaya yagiye mu nshingano ze z’ibanze.”

Yasabye Intumwa za rubanda kuba bakora ubuvugizi uwo mukozi akajya atanga raporo ku byo yakoze kuri REMA cyangwa kuri Minisiteri y’Ibidukikije.

Ati: “Abakozi bashinzwe abinjira n’abasohoka ntabwo batanga raporo ku Muyobozi w’Akarere, bayitanga ku biro bishinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda, kandi umurimo wabo murawubona nta muntu ubaza ngo bakora iki?”

Yashimangiye ko mu gihe uwo mukozi yakora atyo ari byo byatuma ibibazo birebera ibidukikije n’imihindagurikire y’ibihe bikurikiranwa uko bikwiye bigakemuka.

Hagati aho ariko REMA isobanura ko ubu yafashe ingamba zo gukoresha utudege tutagira abaderevu mu gukurikirana abangiza imbibi z’imigezi n’inzuzi zagenewe kurengera urusobe rw’ibinyabuzima.

Amabwiriza agenga ibikoreshereze y’ubutaka ateganya ko ku nzuzi abahafite imirima bakwiye gusiga metero 50 hagamijwe kurengera ibidukikije aho iyo ntera ifasha mu gukumira ko ibibyangiza bigera mu mazi ako kanya.

Ku migezi hagomba gusigwa intera ya metero nibura 10 yo kurengera ibidukikije.

REMA itangaza ko ubu ibikorwa bitandukanye bikomeje kwangiza ibidukikije byiganjemo ubuhinzi bubyangiza ku kigero cya 80%.

Umuyobozi Mukuru wa REMA yagaragarije Abadepite ko abayobora Uturere badaha umwanya abashinzwe ibidukikije ngo buzuze inshingano zabo.
Perezida wa Komisiyo y’Abadepite ishinzwe Ubuhinzi, ubworozi n’Ibidukikije Hon Muzana Alice
  • ZIGAMA THEONESTE
  • Ukwakira 22, 2025
  • Hashize amasaha 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE